Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yadoze ikanzu mu dukingirizo (capotes) 700 kugira ngo yerekane ko agakingirizo atari ikizira!

Mu gihe agakingirizo kambarwaga ari agafuka gato, ubu noneho hari umwambaro wuzuye wako. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Umuhanga mu by’imyambarire w’umunya-Viyetinamu yadoke ikanzu nzima yujujwe n’udukingirizo, nk’uko tubikesha 7sur7.

Udukingirizo 700 tudoze mu buryo bunyuranyemo ni two twakoreshejwe mu gutunganya iyo kanzu. Icyaje kugaragara ngo ni uko havuyemo ikanzu yatangaje abayibonye, bityo ngo nta kindi bakoze usibye gukurira ingofero igitekerezo cy’uyu Munya-Vietnam, Nguyen Minh Tuan wiga muri kaminuza ya Ho Chi Minh Ville.

Uyu musore ngo yatekereje umwimerere w’iki gihangano mu rwego rw’ubushakashatsi busoza amashuri ye. Ku bwe akaba yarabuhaye insanganyamatsiko yo kuvanaho inzitizi zifata agakingirizo nk’ikizira (Breaking the Condom Taboo). Ibi ngo bikaba bishobora kuba umukoro wo gutekerezaho ku banya-Vietnam benshi bagifata gukoresha agakingirizo nk’ikizira mu muryango wabo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego