Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira gushaka kugurisha uruhinja rwe

Umunyamerika w’imyaka 39 yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 azira kuba yarashatse kugerageza kugurisha uruhinja rw’amezzi umunani ku madolaari 25. Ibyo ngo byabereye ku ihahiro (supermarket) ryo muri Leta ya California, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byaho kuri uyu wa kane.

Uwo mugabo Patrick Fousek ndetse n’Umugore we Samantha Tomasini, bafashwe mu mwaka ushize wa 2010, ubwo abagore babiri babwiraga igipolisi ko urwo rugo rwashakaga kugurisha uruhinja inyuma y’ihahiro (Supermarket) ryitwa ‘Wal-Mart de Salinas’ riri mu majyepfo y’Umujyi wa San Francisco.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru «salinas Calfornian», ngo ubwo yageragezaga gukora ibyo, uwo mugabo Patrick Fousek yari yasinze cyane ku buryo atari azi ibyo yakoraga. Ngo uwo mugabo yatangarije iccyo kinyamakuru ko yicuza bidasubirwaho. «Ndicuza ibyo nakoze», ni ko Fousek yatangarije icyo kinyamakuru. Yagize ati «Ndinginga urukiko ko byibura bareka ngafungishwa ijisho ariko ngashobora gutaha iwanjye».

Umwunganizi we akaba yarabwiye urukiko ko uwo mugabo Fousek, nta mutima mubi yigeze agira wo kugurisha umwana we w’umukobwa.

Ibyo ariko byaje kurangira kuri uyu wa gatatu, Umucamanza Pamela Butler yanze ibyifuzo bya Fousek ndetse afata umwanzuro wo kumukatira imyaka irindwi y’igifungo, ari na cyo gihano gikuru gihabwa umuntu washatse gushyira mu kaga ubuzima bw’umwana muri iriya leta.

Umushinjacyaha Rolando Mozariegos yashimangiye ko ibyabaye byatumye uwo mwana ajyanwa kurererwa ahandi. Kuri ibyo kandi, yongeyeho ko atari ubwa mbere inzego z’ubwishingizi rusange zimwambuye uburenganzira bwo kurera umwe mu bana be.

Ku rundi ruhande, umugore we Samantha Tomasini yahanishijwe imyaka ine y’igifungo, ariko we afungishijwe ijisho, kandi akazajya yitabira gahunda y’isuzuma kugira ngo barebe niba adafata ku biyobyabwenge, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet: 7sur7.be, dukesha iyi nkuru.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego