Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yavutse apima amagarama 270

Muri leta zunze ubumwe za Amerika (USA) umwana w’umukobwa yavutse atuzuye maze avukana amagarama 270 aho afatwa nk’umwe mu bana bavutse ari bato ku isi.

Ibi rero bikaba byarabaye mu kwezi kwa munani gushize ubwo umubyeyi w’imyaka 22 wari utwite inda y’ibyumweru 24 yagiraga ikibazo cyo gutera gukabije k’umutima. Nyuma rero yo koherezwa kwa muganga ibizamini ngo byaje kwerekana ko ingobyi (placenta) ifite ikibazo ndetse ko n’umwana mu nda atabona ibyo agomba kubona mu buryo buhagije.

Mu masaha make rero uyu mwana uzwi ku izina rya Melinda ni bwo yavutse nyina abazwe akavukana amagarama 270 akaba aje ari uwa kabiri muto mu biro muri Leta zunze ubumwe za amerika, akaba uwa gatatu ku isi. Gusa ngo kuri ubu uyu mwana afite ubuzima bwiza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego