Bang Media

Reba Video

Shakisha

ABABANA N’UBUMUGA BWO KUTAVUGA NO KUTUMVA BABAYEHO BATE

“Ababana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva ni abantu nk’abandi ndetse banafite ubushobozi bwo kumenya ubwenge, gukora ibintu bitandukanye kimwe n’abandi bantu.”

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu babana n’ubwo bumuga n’abarezi babo mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ababana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva cyabereye mu ishuri ry’abana batumva ntibanavuge cya Ngoma mu karere ka Huye.

N’ubwo bigoye kuba bavuga bakoresheje umunwa no kumva bakoresheje amatwi, mu buryo bwabo bw’amarenga barabasha kumvikana no gushyikirana mu buryo bwihuse.

Si ibyo gusa kandi kuko ubwo twasuraga iki kigo cy’abana batumva ntibanavuge cya Ngoma, abo bana b’ibitsina byombi bari mu mirimo yo kumesa, abandi ibiganiro ari byose mu dutsiko hirya no hino kimwe n’abandi bantu basanzwe.

Ni mu itangizwa ry’icyumweru cyo kwita ku babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu gihugu hose, aho ngo intego yacyo ari ukuzamura imyumvire y’abaturage n’abayobozi ngo bamenye ko ababana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva ari abantu nk’abandi ari nta mpamvu yo kubavutsa amahirwe amwe n’amwe,

RWAKA Parfait ni perezida w’ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda yadutangarije ko agerageza gukora ubuvugizi no gufasha bagenzi be gusaba ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa.

MUKANTABANA Cecile Umwe mu barezi bigisha abo bana muri icyo kigo we yadutangarije ko abo bana bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byose nk’uko bisanzwe.

Yagize ati « usibye kuba biga bakamenya ubwenge kimwe n’abandi, iyo barangije bajya mu kazi. Kandi ubasanga mu ngeri zose z’imirimo »

MUKANTABANA Secile anatanga ingero za bamwe mu babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga bize bakarangiza ndetse abandi bakaba bazajya kwiga muri za kaminuza,

RUTAYISIRE JULES ni umwe muri abo ; yabashije gutsinda ikizamini cy’amashuri yisumbuye ubu akaba azajya kwiga muri NUR mu ishami rya Busness Information and Technology (BIT)



Urundi rugero ni urw’uwitwa RUBANGURA Emmanuel ukora akazi k’ubucuruzi mu mujyi wa Huye aho acuruza Me2u.

Muri iki cyumweru cy’ababana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva cyatangiye kuri uyu wa gatandatu kikazarangira ku wa gatanu mu Rwanda, ngo uzaba ari umwanya wo kuganira n’abo bana ku buzima bwabo n’ubushobozi bifitemo no kuganira n’inzego zigiye zitandukanye zirimo abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego