Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ababyeyi ntibakwiye kugirira impungenge urukingo rwa Kanseri y’umura”

Mu gihe tariki 16/3/2012 hatanzwe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura hirya no hino, mu Karere ka Musanze naho barabyitabiriye aho ku rwego rw’akarere byakorewe mu murenge wa Gataraga ku kigo cy’amashuri . Hakingiriwe abana b’abakobwa biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza n’abiga mu mwaka wa 3 w’icyiciro rusange baturutse ku bigo bya Ruhehe.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe muri bo, abo bana b’abakobwa bahawe urukingo badutangarije ko bizera ko uru rukingo rutuma bongera amahirwe yo kubaho kandi badafite impungenge zo kuzarwara iyi ndwara.

Nyamara kandi n’ubwo batubwiye batyo, ngo haba hari abayeyi bagifite impungenge zidafite ishingiro kuri urwo rukingo nk’uko twabitangarijwe na Sibomana Hassan. “ Twagira ngo tubamare impungenge ko uru rukingo nta ngaruka, ni urwo gukingira indwara ya kanseri y’umura, binyuranye n’abagenda bavuga ko uru rukingo rugamije kubuza abana kubyara. Ni ibuhuha bidafite ishingiro”

Bwana Sibomana Hassan ni umukozi muri Ministeri y’ubuzima mu gashami gashinzwe indwara z’ikingirwa n’inkingo . Mu bundi butumwa yahatangiye , avuga ko leta y’u Rwanda izakomeza kongera imbaraga mu kugabanya umubare w’abashobora kuba bakwandura iyi cancer bimaze kugaragara ko yangiza ubuzima bw’abatari bake ku isi.

Ndajambaje Vincent, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije, ubwo yaganiraga n’abari bahari nawe yashimangiye ko gahunda yo gukingira ari uburyo bwo kurengera ubuzima bw’abo bana b’abakobwa bw’ejo hazaza .

Gahunda nk’iyi yo gukingira indwara ya kanseri y’inkondo y’umura yaherukaga umwaka
ushize mu kwezi kwa kane ubwo hakingirwaga abana bo mu mwaka wa gatandatu
w’amashuri abanza. Uyu mwaka ho abakingirwa ni
abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abo mu mwaka wa gatatu
icyiciro rusange bafite imyaka 12, 14, 15. Mu karere ka musanze
abagize ibyo byiciro habariwemo n’abatiga hateganyijwe ko abazahabwa
uru rukingo bagera ku 6573. Iki gikorwa kirabera hirya no hino. Ngo hakaba ariko hari na gahunda yo kuzakingira abacikanywe bakuru b’abagore.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego