Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abagore bananutse bahembwa kurusha ababyibushye.

fat woman
Nyuma y ‘ubushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abagabo bakorera amafaranga menshi kurusha abagore, ariko bimaze kugaragara ko hari indi mpamvu ishobora gutuma abagore bakorera amafaranga menshi cyangwa make.

Nk'uko tubibwirwa n’ikinyamakuru Le Magazine Time, ngo abagore babyibushye baba bakorera amafaranga make ugereranyije n’abagore banabutse, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya Applied Psychology.

Abagore bananutse cyane bashobora kuba bakorera ikigereranyo cy’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 22.000 by’amadorari (15.000 euros) ku mwaka kurusha ayo abagore babyibushye bakorera.

Timothy A Judge wo muri kaminuza ya Florida muri leta zunze ubumwe z’amerika na Daniel M.Cable wo muri London Business School mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi kw’ihuriro riri hagati y’umushahara n’ibiro ku mugore n’umugabo, baza gufata umunyamerikakazi n’umudagekazi, baza gusanga ko umudamu ufite ingufu utabyibushye cyane ashobora gukorera amafaranga ari hagati y’ 9000 na 19 .000 by’amadorari kurenza umudamu ufite ibiro byinshi.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kugira ibiro byinshi k’umugore bigira ingaruka ikomeye k’umushahara kurusha ku bagabo, Le Huffington Post iragaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bakozi 23.000, abagore aribo bagabanuka k’umushahara iyo bagerageje kwiyongera ibiro.

Mu muco w’abanyamerika bizwi yuko abagore bafite ibiro bike aribo baba bafite uburanga kurusha abafite ibiro biringaniye cyangwa byinshi, mu myemerere yabo umugore ufite ibiro byinshi aba ari « big » naho umugabo ubyibushye akaba ari « robust » bikaba bituma muri icyo gihugu abadamu n’abakobwa barushanwa mu gutakaza ibiro.

Bikaba bigaragara ko isumbanyamishara muri ibyo bihugu byateye imbere ridashingiye ku gitsina gusa ahubwo n’ubwiyongere bw’ibiro bushora gutuma umushahara wawe ugabanuka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego