Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abahanzi Nyarwanda: Umuhanzi AUDACE MUNYANGANGO KELLY aka Auddy

umuhanza auddy

Amazina ye bwite ni AUDACE MUNYANGANGO KELLY (Auddy), yize amashuri yisumbuye muri APE Rugunga ubu akaba abarizwa muri SFB aho akurikiye amasomo ya finance n’ibijyanye na banki.

Umuhanzi Auddy Yatangiye kuririmba afite imyaka 12 ubwo yajyaga muri chorale azaph warship team.

Agejeje imyaka 18 ashinga groupe yise A6 bisobanura (Annointed six) bari abahanzi batandatu bakora Gospel music ubwo nibwo basohoraga indirimbo yiswe IGITANGAZA ikaba yarakunzwe n’abantu batari bake.

Nyuma yaho yafashe icyemezo cyo gukora n’indirimbo zo mu buzima busanzwe, Ubwo yatangiranga kwikorera ku giti cye mu mpera z’umwaka wa 2010 ashyira hanze indirimbo ye yambere yise Izo nzozi , mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 ayikorera amashusho, ahita ashyira hanze indi ndirimbo nshya ifite n’amashusho yise URAMPAGIJE, akaba avuga ko agiye kubigira umwuga, akabifatanya n’amasomo ye.

DORE VIDEO Y'INDIRIMBO URAMPAGIJE HANO:

Umuhanzi Auddy avuga ko Akunda Imana, agakunda abantu, akifuza ubumwe n’amahoro mu bantu Akanga amahane no kwitandukanya mu bantu. Akaba avuga ko umuntu wese aho ava akagera amubonamo uw’agaciro.

Arasaba abamushyigikiye kumuba hafi kandi nawe azababa hafi kandi yizera ko byose bishoboka akavuga ko n’ubwo biba bitoroshye na gato? ariko biba bikwiye ko isi imenya impano Imana iba yarashize mu muntu, kuko buri muntu wese aba afite impano ye kandi akeneye kuyisangira n’abantu bose.

Umuhanzi Auddy n’ubwo yarazwe no gukunda kuririmba aho yabaga ari hose ngo agiye gukora umuziki ushingiye ku nganzo imurimo kandi ngo azakora umuziki uzagirira Abanyarwanda akamaro ndetse n’isi yose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego