Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abahanzi Nyarwanda: Uwishema Rosaline(Rosy)

Uwishema Rosaline(Rosy)
Umuhanzikazi Uwishema Rosaline(Rosy) Yiga mu mwaka wa kane w’icungamutungo (management) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu gitaramo cy’inkera y’abahizi cyabaye kuwa 20 Mutarama 2012 muri iyi Kaminuza, yahawe igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza, ni ukuvuga uwagaragaje umwete mu mwuga we kurusha abandi, mu mwaka ushize wa 2011.

N’ubwo nta mukunzi agira wihariye, indirimbo ahimba akanaziririmba zibanda ku rukundo ariko ngo nizivuga ku buzima busanzwe na zo araziririmba.

Yatangiye kuririmba mu mwaka w’2009, kugeza ubu amaze gushyira ahagaragara indirimbo zigera kuri 7 ari zo Witinya, Dj, Mbariza, Paradizo, Sinakwanze, Ni wowe n’Umunsi ku munsi yaririmbanye na Ali Sudi.

Rosy Afite n’izindi ndirimbo zigera kuri 7 zikiri muri studio zizasohoka mu minsi iri imbere. Muri izo ndirimbo yamaze gushyira ahagaragara, 2 muri zo zigaragaza amashusho, Izo ni Ni wowe na Sinakwanze.

Kubera ko zimwe mu ndirimbo nka Ni wowe, Sinakwanze,… zivuga ku rukundo, twifuje kumenya uwo aba abwira kandi avuga ko nta mukunzi agira, maze amwenyura, agira ati “njye ku bwanjye nta we nabwiraga. Natekereje uko nabwira umukunzi ndamutse mufite nuko mpimba ziriya ndirimbo.” Uretse iz’urukundo, indirimbo zivuga ku buzima muri rusange ahimba azikura ku biba kuri bagenzi be ndetse n’ibimubaho ubwe.

Ku bijyanye no kuba kuririmba yabigira umwuga, Rosy yavuze ko abyifuza, ariko bitewe no kuba mu Rwanda hakiboneka abakoresha indirimbo z’abandi bataziguze (pilatage) bimuca intege. Yunzemo agira ati “numva nzajya nkora akandi kazi kazamfasha gutera imbere mu muziki. Igihe uburenganzira bw’umuhanzi buzatangira gukurikizwa neza mu Rwanda, hari igihe kuririmba byazanteza imbere.”

Kuba muri kaminuza yigamo habamo abahanzi benshi byakanguye impano yari asanzwe yifitemo yo kuririmba, ati « Mbere nabwo nakundaga kuririmba, rimwe na rimwe nkaririmbira abana twiganaga ariko nari ntarabona umwanya wo kwicara nkahimba indirimbo nkanayishyira ahagaragara.” Kubera iyo mpamvu, ngo mbere y’uko asohoka muri iyi kaminuza azahakorera igitaramo cyo gushyira ahagaragara indirimbo ze zose, Ibi yabishimangiye agira ati “muri Kaminuza ni ho natangiriye umuziki, ndifuza kuzahasohoka nkoze ikintu kigaragara.”

Hari igihe abahanzi baba bazi no kwifashisha ibyuma by’umuziki, Rosy we ntarabigeraho n’ubwo ubu ari kwiga gucurangisha gitari. Kugeza ubu uyu muhanzi ahimba indirimbo akazijyana muri studio ari na zo zimushyiriramo injyana y’ibyuma bijyanye. Atangira yifashishaga studio Maurix Music yakoreraga mu mugi wa Butare, ariko ubu iyo studio ntikihakorera kandi ngo nta n’indi ahazi. Ibyo bituma asigaye yifashisha iz’i Kigali.

Uretse umuziki, Rosy akunda Imana, umuziki, kuba hamwe n’inshuti ze, dore ko agira nyinshi n’ubwo nta mukunzi wihariye aragira. Rosy kandi ngo akunda amahoro, akanga ibimutesha umutwe, abamubeshya ndetse n’abarenganya abandi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego