Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abahanzi Nyarwanda: Zuena aka El Poeta

Zuena aka El Poeta
Zuena uzwi cyane ku izina rya El Poeta ni umugore wa P-Fla, umuraperi uzwi cyane hano mu Rwanda. El Poeta aririmba injyana ya Hip Hop. Kuririmba kwe kwarushijeho kumenyekana ubwo yinjiraga mu itsinda rya Imperial Mafia State ryaje guhinduka IMS Imperial Mind State.

Uyu mugore wa P-Fla aririmbana muri iri tsinda na P’Fla, bakaba baranabyaranye umwana bise Ntwari Ortis (babyaye kuwa 20 Mutarama 2010). Ijwi rye ryumvikana mu ndirimbo Hora kibondo ndetse no mu ndirimbo Menya Ibyawe, ya mbere y’itsinda IMS.

Uyu muraperi ateganya ko nyuma y’ubuhanzi yazasohora na filme ivuga ku buzima abahanzi b’abakobwa by’umwihariko b’abaraperi banyuzemo mu Rwanda. Muri Iyi minsi ariko bivugwa ko yaba atakiri kumwe n’umugabo we P-Fla n’ubwo bitaramenyekana niba baba baratandukanye burundu cyangwa se bazasubirana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego