Bang Media

Reba Video

Shakisha

Amacakubiri y’amoko yacuriwe i kabgayi

kabgayi

« Amacakubiri y’amoko yacuriwe i kabgayi »

Padiri MUZUNGU Bernardin

Photo : Kiriziya ya Kabgayi

Mu gihe inyandiko za bamwe mu bashakashatsi zikomeje gutunga agatoki Kiriziya Gatorika kuba yaragize uruhare mu gukuririza ikibazo cy’amoko mu Rwanda rwo hambere, umwe mu bahanga mu Iyobokamana w’umunyarwanda aherutse gusohora inyandiko igaragaza uruhare abihaye Imana bo mu idini gatorika bagize mu guhembera urwango rushingiye ku moko.

Padiri Muzungu Bernardin ni impuguke mu Iyobokamana akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga muri Tewolojiya. Ni umupadiri w’umudominikani uri mu kiruhuko cy’izabukuru ariko akaba akomeje gusohora inyandiko ku mateka y’u Rwanda cyane cyane mu kinyamakuru cyitwa Cahiers Lumiere et Societe akaba na nyira cyo.

Mu nimero yacyo ya 43 yasohotse mu mwaka ushize wa 2010, Padiri Muzungu Bernardin akaba yaranditse kuri Kiriziya Gatorika mu gihe cya jenoside (Eglise Catholique pendant le Genocide). Mu mapaji hafi 70, uyu mupadiri akaba yerekana uburyo Kiriziya gatorika yatakaje abihaye Imana benshi muri kiriya gihe cya jenoside ariko kandi akanerekana uruhare rwa Kiriziya Gatorika mu guhembera urwango rushingiye ku moko ari na yo ntandaro y’iyo jenoside.

Diyosezi ya kabgayi : igicumbi cy’irondakoko !

Nk’uko Padiri Bernardin abivuga muri iyo nyandiko, ngo nta gitangaje kirimo kuvuga ko Kiriziya Gatorika ariyo ishinjwa kugira uruhare mu gukuza ikibazo cy’amoko kubera ko abakuru bayo ba mbere aribo bagaragaje ibyo bitekerezo bibiba amacakubiri. Aha agatunga urutoki Musenyeri Classe na Mgr Andereya Perraudin ; aba bombi bakaba barabaye abashumba ba Diyosezi ya Kabgayi.

Kuri we ngo “ Uko byaba kose ahari abantu bemera idini imwe haba hari umuntu ubahagarariye bose kandi ubayobora.”

Uruhare rwa Mgr Classe

Padiri Muzungu asanga uyu Musenyeri Classe ngo ari we ntangiriro y’ikibazo cy’amoko mu Rwanda.Ngo yaba ari we wemeje bwa mbere ko Abatutsi aribo bakwiye guhabwa umwanya w’ibanze mu butegetsi bw’igihugu. Ayo matwara y’amacakubiri akaba yarashyizwe mu ngiro bwa mbere haremwa amashuri agenewe abana b’Abatutsi bonyine muri za paruwasi za mbere. Hakurikiyeho kandi Urwunge rw’amashuri rwa Butare rwayoborwaga n’abafurere b’urukundu ( Frere de la Charité).

Musenyeri Classe ngo ni nawe wemeje abategetsi b’Ababirigi kwirukana Yuhi Musinga bakamusimbuza Rudahigwa ngo kuko we yari yemeye kujya amwumvira dore aho abatirijwe yanashyize mu mazina ye y’ubukristu irya Léon kugira ngo yitiranwe na Mgr Classe. Ingaruka z’iyi politiki Classe yagizemo uruhare, padiri Muzungu akaba azigaragaza yifashishije inyandiko yakuye mu gitabo cyitwa Mission au Rwanda cyanditswe na Col Guy Logiest mu mwaka wa 1988 aho yavuze ko igihe abakoroni biyemeje gushyira ubutegetsi mu maboko y’Abanyarwanda b’ubwoko buke ngo aribwo baremye inzira iganisha ku macakubiri y’amoko kandi nyuma batashoboye guhosha.

Mgr Perraudin yunze mu rya Mgr Classe

Nk’uko Muzungu Bernardin akomeza abivuga, ngo uyu musenyeri mushya wimitswe ku bushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi tariki ya 18 Gashyantare 1955, nawe yaje yishingikiriza ikibazo cy’amoko kugira ngo afashe abahutu kugera ku butegetsi dore ko icyo gihe ngo abatutsi bari barahawe ubutegetsi bari batangiye gusaba ko Abakoloni basubira iwabo. Aha Mgr Perraudin akaba ashinjwa uruhare rwe mu mvururu za 1959, kubera inyandiko yasomeye abakristu mu gihe cy’igisibo aho ngo yivugiye ubwe ko ubutabera bumutegeka gufatanya n’abategetsi b’Abakoloni muri izo mpinduka z’ubutegetsi bwabo. Yongeyeho ko ngo mu Rwanda ukudasa n’ukutareshya kw’abaturage biterwa n’uko ubukire, ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ubucamanza byahariwe ubwoko bumwe.

Byongeye kandi ngo Mgr perraudin yakomeje gushyigikira ishyaka rya Parmehutu n’umukuru waryo Gregoire Kayibanda. Yabanje kumugira umukarane we, hanyuma amugira umuyobozi wa Kinyamateka ari cyo kinyamakuru cya Kiriziya Gatorika, hanyuma amugira umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’Aba Rejiyo Mariya. Na ndetse muri cya gitabo cya Guy Logiest nyir’ubwite yivugiye ubwe ko yagiye i Kabgayi gusaba inama André Perraudin. Ngo icyo gihe yaramusubije ati « Birakenewe ko akarengane k’Abahutu kabayeho igihe cyose karangira maze ubutegetsi bw’igihugu bukavugururwa. » Aha rero ngo ntibyatinze gushyirwa mu bikorwa kuko hafi ya Diyosezi ye ari ho habereye ziriya mpindura matwara zose Guy Logiest avuga ko Kiriziya y’i Kabgayi yagizemo uruhare.

Nyamara n’ubwo bwose bamwe mu bashakashatsi barimo n’uyu Muzungu Bernardin bakomeje gusaba Kiriziya Gatorika kwemera uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uruhare bagize mu kuyihembera, ku rundi ruhande naho bakomeje kugaragaza ko Kiriziya idakwiye gushinjwa nk’urwego( institution) ahubwo ko abihaye Imana bitwaye nabi bakwiye gukurikiranwa ku giti cyabo. Ibi na Ministre w’ubutabera Tharcisse Karugarama akaba yarabigarutseho mu kiganiro aherutse gutanga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu gihe u Rwanda rwibukaga ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego