Bang Media

Reba Video

Shakisha

Amasutiya y'abagabo yageze ku isoko .

Amasutiya y'abagabo

Mu gihugu cy’Ubuyapani hamaze iminsi habaye agashya gashobora gufasha bamwe mu bagabo bazaba bafite imyumvire ihuye n’iy’uruganda.

Inkuru yo gufasha abagabo mu myambarire yabo banarengera amabere yasakaye ku rubuga rwa Internet rwa Zigonet.com aho abagabo bakorewe umwambaro mushya kandi ushimishije.

Mu mwaka w’2008 uruganda rw’Abayapani rukora udusamamabere(Amasutiya) rwakoze amasutiya y’abagabo 160.Ayo masutiya yambarwa n’abagabo yahise agurwa ku buryo uru ruganda rwatangajeko rugiye gukora andi 5000.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa Wishroom rukora amasutiya y’abagabo witwa Masayuki yatangajeko abagabo bose bifuza kwambara ayo masutiya ari benshi cyane kuko amasutiya yakozwe ari afite ibara ry’irose,ayera n’ayirabura.

Icyaje kuba agahebuzo ni uko urwo ruganda rwa Wishroom rwatangazagako abazagura utwo dusamamabere ba mbere bazahita banahabwa akazi mu ruganda.Ko twari dusanzwe tuzi iz'abagore aho ku bagabo zizabona aho zifata?Abagore bo bazabifata bate ?

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa net rwa Zigonet.Com.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego