Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bakize Bakiri Bato

Baracyari bato, bafite imbaraga. Byashoboka ko bose atari ko ari beza nyamara bashobora kwiyitirira kuba abatware muri iyi yisi ! Isura zabo wenda ntabwo ziramenyerwa cyane nk’ibindi bikomerezwa, unamurabutswe ntiwagira icyo wibwira. Nyamara bafite uruhare mu buzima bw’isi bwa buri munsi ku buryo butandukanye ; bahinduye isura y’ubucuruzi ku isi.

Mark Zuckerberg


mark zuckerberg

Mark Zuckerberg yari afite imyaka 20 gusa igihe yaremaga umugabane wa 7 w’isi ; Facebook. Iyo ikaba ari umubumbe mushya n’isi y’ubuhungiro kuri bamwe, ni ahantu abantu bagera kuri miliyoni 800 bibera igihe kinini. Izina ryawo ryabaye icyamamare mu bintu byakoranywe ubuhanga kandi byakozwe bikagera ku kigamijwe, Kuva urwo rubuga yahimbye rwavugwagaho ko ruhagaze muri miliyari 50 z’amadorali y’abanyamerika. Iryo huriro rikunze kuvugwaho byinshi, rifite abafatanya bikorwa kandi bakomeje kwiyongera (abo twavuga nka Skype). ibyo bikari ari ukugirango ikomeze kwivugurura no guha abayikoresha umurimo unoze mu byerekeranye n’ amahuriro mpuzamubano. Iyobera rya Zuckerberg ntago ryacitse uruvugo no gushakirwa ibisobanuro : bamwe ngo ni urubuga rwo kunenga (kuko politiki ya facebook yo kubika amabanga y’abayikoresha : “donnees personnelles” yateye benshi guhekenya amenyo), abandi bagakeka ko ifite ibyo iregwa (Mark Zuckerberg yaba yariyitiriye ibitekerezo bya bagenzi be biganye kera ? ikindi bamwe bakeka ko ari ikiyiko hollywood irisha (nkuko bivugwa n’uwitwa David Fincher , The Social Network). Gusa ikigaragara ni uko ku myaka 27 yonyine , Zuckerberg abaye isura y’ ibisekuru byinshi.

Daniel Ek


daniel ek

Mu gihe bitari byoroshye kubona ibisubizo bikwiye mu ntambara zijyanye no gufata indirimbo mu buryo butemewe ( téléchargement illégal ) ndetse n’uburenganzira bwa muzika mu mazu yayo atandukanye, bamwe mu banyabwenge bagerageje kugendera kubyo abakunda muzika bamenyereye kugira ngo bashinge business zikomeye. Daniel Ek ni umwe muri abo ngabo babashije icyo kintu kuko yashyizeho Spotify. Uwo mujene wumunyasuéde ufite imyaka 26 ans, yakoze amateka mu bakunzi ba muzika kuko yabashije kumvikanisha ba nyiribihangano n’ababyumva kandi hakaboneka agahimbazamusyi ka bene umuziki binyuze mu kwamamariza kurubuga en direct. Ni igitego business ye yatsinze rero kuko kuri ubu yujuje imyaka 28, agaciro ka Spotify ye karabarirwa mu ma dorali asaga miliyari naho catalogue ye ikabamo indirimbo zirenga inihumbi 19 byama miliyoni !

Drew Houston & Arash Ferdowsi


Drew Houston and Arash Ferdowsi

Ibanga ry’ubukire ni irihe ? Kugira ubushobozi bwo kubasha guha abantu ibyo bakeneye. Aba bagabo, Drew Houston na Arash Ferdowsi bashyizeho service izwi ku izina rya Dropbox, , bafite imyaka umwe 28 undi 26. Bafashije benshi mu bakoresha za mudasobwa kugera ku ndoto zabo, ni ukuvuga abageragezaga guhuza ibiri kuri machine zabo zitandukanye (ordinateurs, tablettes, etc.) kandi mu gihe bigaragara ko ikorana buhanga rihambaye ririmo gushyirwamo ingufu. Dropbox Iboneka kuri mudasobwa iyo ariyo yose ariko nanone binyuze kuri Linux pour x86 et x86_64, Macintosh, MS Windows, ndetse no kuri iOS kuri Android, kuri BlackBerry ndetse na webOS. Abantu miliyoni 45 barakoresha service y’abo basore. Biratangaje rero kuko bizwi ko Dropbox ikomoka ku mukoro wo mu rugo, (ibyo bakwinze kwita TP muri za kaminuza) abo bana bombi bakoze muri universite bigagamo ubu umusaruro w’iyo TP ukaba ukoreshwaho fichier zigera kuri miliyoni 300 buri munsi…

Kevin Systrom


Kevin Systrom

Kugirango umuntu avuge ko ikorana buhanga ari ryiza, ni uko ricengera aho riri. Ni muri urwo rero Kevin Systrom, wahimbye Instagram, abishatse yatangaza ko yahinduye cyane imikorere y’abantu bagera kuri miliyoni 11 bakoresha ikoranabuhanga. Wavuga uti ibyo yabikoze ate ? yahimbye ikoranabuhanga ryifashisha amashusho rigakoreshwa mu kugaragaza ibyakozwe mu zindi technologies. Ni nka chaine ituma ukoresha amashusho, n’amafoto ari muri fichier neza kandi vuba. Instagram ishobora gushyira hamwe amafoto agera kuri miliyoni 150. Ubusanzwe aka kari akantu kamwe mu byo i phone ishobora gukoreshwa (un simple application) kuri ubu rero ni nk’iyindi si : ni réseau social ishingira ku isura ya buri umwe. Instagram mugihe gito cyane imaze kwigarurira ibihangange nka FlickR. Oscar de la Renta, Burberry, Vogue, Levis Bresil, nabo bari mubavumbuzi batashidikanyije kuyikoresha kugira ngo bahane amakuru n’ababagana, banatuma imenyekana cyane. Ibi bikaba ari ibintu byumvikana kuko birazwi hose ko amashusho yivugira !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego