Bang Media

Reba Video

Shakisha

BAMENYE KO BAVUKANA BENDA GUKORA UBUKWE

Mu gihe abakunzi babiri baburaga ibyumweru bike ngo bibanire byemewe n’amategeko ndetse n’Imana, baje gusanga bava inda imwe umwe ari musaza w’undi, undi ari mushiki w’undi.

Aba rero ngo bakaba bari bamaze imyaka itanu bakundana, mu gihe rero bari bategereje kubyara umwana wabo wa mbere mu kwezi gutaha ngo barimo bategura ubukwe bwabo, gusa ngo baje gutungurwa ku wa gatandatu ushize basanze bava inda imwe.

Uyu muryango ufite inkomoko muri Afrika y’epfo rero ngo wifuje ko wakora ubu bukwe nyuma y’uko imiryango bavukamo yari kuba imaze kubyemeza, ababyeyi babo rero baje guhura basanga baziranye kuko ngo bari barashakanye hanyuma baza gutandukana umuhungu afite imyaka ibiri naho umukobwa afite amezi icyenda.

Aha rero ngo bari barumvikanye ko umwe atwara umwana umwe hanyuma n’undi agatwara undi ntibazongere kubonana. Gusa rero aba bana bo baje guhurira muri kaminuza bigagamo baza gukundana cyane ko batari baziranye.

Muri iyi myaka 5 rero, ngo bayimaze bakundana bashaka kuzagira umuryango ukomeye, umukobwa yaje gutwita maze umuhungu asanga nta kindi uretse gutumira imiryango ngo yumvikane ku nkwano aribwo bagwaga muri iki kibazo.

Kuri ubu rero ikibazo bafite akaba ari icyo bazabwira umwana benda kubyara ubwo azaba amaze gukura, kuko ngo bumva nabo batazi ubuzima bwabo aho bugana.

Zource : 7sur7

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego