Bang Media

Reba Video

Shakisha

Biyambaje Ubutabera Kubera Urusaku rw'Inkari

I Berlin mu gihugu cy’Ubudage habereye urubanza rwabaye agashya ndetse n’imyanzuro yarwo na yo iba akandi gashya kadasanzwe mu mateka y’imyanzuro y’imanza.Ikibazo cyatewe n’inkari naho igisubizo kiba kugabanya ubukode bw’inzu.

Mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Berlin umugabo yabonyeko umutekano we ubangamiwe n’abaturanyi maze yitabaza ubutabera ngo bumurenganure.Gutanga ikirego cye yabitewe n’urusaku rw’inkari z’abaturanyi rwari rumurembeje mu gihe bihagarika.

Uyu muryango wareze usanzwe ukodesha inzu ariko ngo iyo nzu ifite ibikuta binanutse cyane ku buryo iyo umuturanyi wabo yihagarika bumva urusaku rw’inkari bityo bikababuza umutekano.

Bamaze kubonako babangamiwe n’urusaku rw’inkari z’abaturanyi babo iyo bihagarika, bahisemo kujya mu butabera barega basabako nyir’inzu yabagabanyiriza amafaranga y’ubukode kubera bishyura neza ariko bagasakurizwa n’inkari mu gihe abaturanyi bihagarika.

Bwana Peter n’umugore we Susana Keller bishimiye uburyo ubutabera bwafashe umwanzuro mu bushishozi bwo kubagabanyiriza 10% ku mafaranga bari basanzwe bakodesha icyo cyumba babamo ngo n’ubwo bwose bitazakemura icyo cy’ibazo cy’urusaku rw’inkari.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Zigonet.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego