Bang Media

Reba Video

Shakisha

Business Plan ni iki

Business Plan ni inyandiko ushobora kwandika ugendeye ku mbata isanzwe izwi cyangwa iyo wishakiye, iba ikubiyemo ibizagenga business yawe byose. Ni nk’igishushanyo ukorera business ushaka gukora, cyangwa se watangiye gukora. Iyo ukeneye kwaka inguzanyo cyangwa inkunga yo gukoresha muri business yawe, banque cyangwa undi muterankunga wese azagusaba iyo business plan. Gusa nawe uyikoresha mu rwego rwo kwiha gahunda no kwirinda igihombo waterway no gukorera mu cyuka. Dore ibice bigomba kugaragara muri business plan yawe :

Executive Summary/Resumé Analytique : Iyi ni nk’inshamake yerekana ibikubiye byose muri business plan yawe. Uyandika nyuma urangije kwandika ibindi byose bikubiyemo.

Company description/description de l’entreprise : aha, usa n’ushushanya ibigize company yawe byose, ho izakorera, ibyo izakoresha, abakozi bazayigira, mbese ibizaba bigize company yawe byose.

Products or services/produits ou services : Hano haba hakubiyemo amakuru ajyanye n’ibyo company yawe izaba ikora. Niba ari serivisi izatanga, ibyo izaba ikora cyangwa icuruza.

Market analysis/analyse du marché : Hano usobanura uko ubona isoko uzacuruzaho rimeze (isoko aha ndavuga abakiriya bawe). Ubona isoko ugiyeho ryifashe rite, ubona abakiriya se uzabagabana gute n’abandi bakora nk’ibyawe ? Niba bishoboka wifashishe ubushakashatsi bwakozwe n’abakubanjirije.

Marketing and Sales Strategies/Marketing et strategies de vente : Hano haba harimo ingamba ufite zo kuzakurura abakiriya no kwimenyekanisha ku isoko.

Organizational management/Gestion organisationelle : Aha ni ishusho y’uko abakozi n’ubuyobozi bwa company yawe bameze. Ni nde muyobozi, ni nde ushinzwe imari, ni nde ushinzwe kugurisha,….

Financial data/données financières : Iyi ngingo iba ikubiyemo ibijyane n’imali ya company yose. Ese amafaranga muzatangiza ni angahe, abaze gute, azava he, azabikwa he, azakoreshwa gute ? Ese namara gukoreshwa, azagaruzwa gute, ?

Funding request/demande de financement : Kino gice ucyuzuza iyo uteganya kuzagira aho waka inguzanyo cyangwa usaba inkunga. Iyo utabiteganya, ntiwirirwa ucyuzuza. Wuzuamo nyine amafaranga usaba, uwo uyasaba,…

Appendix/Annexes : Aha ni ho hajya za documents wifashishije wandika ibikubiye mu bice bibanza nka za raporo z’ubushakashatsi, ibitabo,…

Kanda hano ubone urugero rwa Business plan

source- www.myownbusiness.org

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego