Bang Media

Reba Video

Shakisha

Cameroun:Bakomeje gutera amabere ipasi ngo badakurura Abagabo

ironing breasts
Mu gihe inkumi zikomeza kwambara udusamamabere kugirango ahorane ubuziranenge bwayo ashinze nk’imitemeri mu gihugu cya Kameruni ho hari abagitsimbaraye ku migenzo gakondo yabo ituma abakobwa badashobora kugira abagabo bashotora bitwaje intwaro y’ibituza byabo.

Muri iki gihugu haracyari abakobwa baterwa ipasi ku mabere ngo agwe bityo bikabafasha kudashotora abagabo ndetse bakiga neza kubera nta bagabo babatesha igihe.

N’ubwo bwose gutera amabere ipasi biyabuza gukura no kudashinga nk’umutemeri ngo bashotore abagabo nk’uko imyumvire y’ababyeyi babo ibibumvisha,iyo pasi yangiza abakobwa benshi ndetse ikanabasigira ibikomere bidakira hatibagiranye na Kanseri z’amabere mu gihe ababyeyi bo babonako ari urukingo rw’ubusambanyi.

Imiryango Irengera Uburenganzira bwa Muntu n’Iharanira Uburenganzira bw’Abagore iramaganira kure iki gikorwa cy’iyica rubozo gishingiye ku gutera ipasi amabere y’abana b’abakobwa bikorwa n’ababyeyi babo ngo badashotora abagabo kuko byica umubiri bidasize n’ubwonko.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Slate.fr

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego