Bang Media

Reba Video

Shakisha

DORE IBYO UTARI UZI KU MUCERI

Umuceri ni kimwe mu mafunguro agiye afite akamaro mu mubiri wacu ku bijyanye no gutanga ingufu.

1.Utanga imbaraga ku muntu uwurya.

2. Umuceri wijimye (riz brun ) ufasha kwirinda indwara zimwe na zimwe nk’iz’umutima, diyabeti, umubyibuho ukabije ndetse n’ubwoko butandukanye bwa za kanseri.

3.Umuceri ufasha kwirinda imikorere mibi y’amara . Umuceri wumukije, ifarini y’umuceri ndetse n’amazi y’umuceri uhiye ukaba ufasha ku bana bato barwaye impiswi.

Urubuga rwa doctissimo rukomeza ruvuga ko Umuceri ugira intungamubiri zikubiyemo poroteyini (proteine) ndetse na guruside (glucide) ; umuceri rero ukaba ufasha uwuriye kugira ibiro biri ku rugero.

Abahanga mu by’ imirire bavuga ko ari byiza kurya amafunguro arimo guruside ku ijanisha rya 50% bakavuga ko umuceri ari byiza kuwufatisha andi mafunguro cyane nk’imboga. Aba bahanga barangiza batanga inama zo kudakabya kuwurya kugira ngo ingorane zo kurya umuceri mwinshi zitamugeraho nko gushishuka mu biganza ndetse no mu birenge.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego