Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ese Facebook Yaba Itesha Agaciro Icyo Ubucuti

facebook
Muri iyi myaka isaga itandatu yonyine ishize inshinzwe, Facebook, website ikunzwe cyane kubera akazi kayo ko gusabanya abantu mu buryo butandukanye, yahinduye ubuzima bw'abayikoresha ku rugero rugaragarira buri wese. Kuri benshi bafite ubushobozi bwo gukoresha internet kenshi (regularly) bahamya ko bigoye kumara umunsi--cyangwa se iminota 30 kuri bamwe--utagiye kuri iyo site ngo urebe icyo "inshuti" zawe zifite cyo gutangaza. Ni muri ubwo bucuti bwo kuri iyo website abantu baheraho bajya impaka bitewe n'uburyo bukorwamo bitandukanye n'ubucuti twari dusanzwe tuzi mbere y'iyakuka rya Facebook. Hari abemeza ko ubucuti bwo kuri Facebook butesha agaciro ubucuti bwo mu buzima busanzwe mu gihe abandi bo bemera ko ubucuti bukomeye bushobora kubakirwa cyangwa se bukaba bwakomerezwa kuri Facebook.

Abarwanya uburyo ubucuti bwo kuri Facebook bukorwamo banenga uburyo abantu bitwara nk'inshuti kuri iyo website. Ngo ibyo bishobora guterwa n'uko ijambo "inshuti" riteshwa agaciro, maze umuntu akaba atafata undi neza nk'uko yakwiye gufata inshuti nyayo. Ibi ngo bikaba bigaragarira mu buryo umuntu avugisha inshuti ayibwira amagambo "abiri" rimwe na rimwe atagize ngo n'icyo avuze. Kuba abantu kandi bahura (interaction) kenshi kuri Facebook, bituma inshuti zibwira ko ziba ziri kumwe (in touch) nyamara ubucuti bwabo budashingiye ku bikorwa bigaragara. Ikindi abanenga ubu bucuti barwanya ni uburyo bw'imivuganire (communication) y'inshuti. Bemeza ko umuco wo gukoresha Facebook udindiza cyangwa se ukanakuraho by'igihe gito ubushake bwo gusurana cyangwa se guhamagara kuri telephone kandi ari byo bifite akamaro kanini mu kubaka no gukomeza umubano mu nshuti. Indi mpamvu abarwanya mbene ubu bucuti bashingiraho ni uko ubu bucuti bwo kuri Facebook bushora gutera ukwibeshya ku wo umuntu yita inshuti ye. Ibi ngo bikaba bigaragazwa no mu kutabasha kumenya uwo inshuti ye ari cyangwa se uburyo yitwara mu by'ukuri. Ngo ibi bikaba biterwa ahanini nuko abantu badakunze kwandikirana ibintu "bifite ingufu" cyangwa se gushyira ibintu by'ingirakamaro kuri Facebook iyo bari kugaragaza "status" yabo. Bityo ngo bikaba bigoye kumenya ishusho yabo nyakuri umuntu yakabonye ari mu isi isanzwe. Ubu bucuti kandi ngo budafashije bushobora guterwa no kutasha kwita bihagije ku nshuti ze kuko bikunze kugaragara ko umuntu aba afite inshuti nyinshi kandi zifite imyumvire n'umuco bitandukanye. Bityo bikaba byatuma umuntu yifata (limiting him/her-self) cyangwa se akarengera mu gihe ari mu bucuti bwo kuri Facebook. Ibi rero ngo ni hahandi rero umuntu yibwira ko afite inshuti bamaranye igihe kinini nyamara ibyo bamaze kugeraho ari ibintu bidafatika ugereranyije n'ibyo bakagezeho mu gihe kingana gutyo bari mu buzima busanzwe.

Abanogewe n'ubucuti bwo kuri Facebook bo bemeza ko iyi website ifite akamaro ntagereranywa mu kubaka no gukomeza ubucuti mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Ikintu baheraho bashima ubu bucuti bukorerwaho ngo ni uko umuntu ashobora gusubirana n'inshuti baba baba badaherukana (urugero rw'abantu biganye kera) maze bagakomeza ubucuti ndetse bakabwirana n'amakuru. Indi nyungu rero abari kuri uru ruhande bagaragaza ni uko ubucuti bubasha gukomezwa mu cya gihe ubucuti bwo mu buzima busanzwe buba bushobora guhagarara cyangwa se gucumbagira kandi atari byo byifuzwa. Aha ni ho batanga urugero rwo gukomezanya ubucuti n'inshuti yawe yimukiye ahandi, kure yawe. Ikindi aba bantu bashingiraho barwana ku ruhande rwabo ngo ni uko Facebook ibafasha gushaka inshuti nshya ziri ahariho hose ku isi kandi batagombye kuva aho bari. Ngo ibi ni ibintu bitashoboka mu buzima busanzwe hatabayeho uguhura. Ibi kandi ngo ni uburyo bworoshye kandi budahenze (bwagerwaho na buri wese) bityo bikaba byafasha umuntu kumenyana n'abafite imico n'imyumvire y'ahandi; bityo akaba yakumva ko afite inshuti nyinshi, ziza ziyongera ku zo asanganywe mu buzima busanzwe. Abari kuri uru ruhande kandi bagira icyo bavuga ku barwanya iki gitekerezo cy'ubucuti bwo kuri Facebook. Bavuga ko impamvu hari ababona ko ubucuti bwo kuri Facebook "nta kigenda" ari uko baba bayikoresheje uko idakwiye. Bemeza ko uburyo umuntu abona (consideration/judging) Facebook biterwa n'uruhare yagize kuri compte ye ya Facebook ndetse bikanaterwa n' ubwoko bw'inshuti afite n'uburyo babanye. Ngo iyo umuntu afite inshuti zidashobotse, ashobora kwibwira ko ubucuti bwo kuri Facebook nta kigenda nyamara atari ko bimeze no kubandi bose bayikoresha.

Izi mpaka rero zifite uko zibonwa na buri wese ufite icyo azi ku ikoreshwa rya Facebook. Ubu bivugwa ko abantu barenga miliyoni 500 ku isi yose bakoresha Facebook ubudacogora. By'umwihariko abantu bakoresha Facebook banditse ko baherereye mu Rwanda barenga ibihumbi 69. Iyi mibare rero ikaba igaragaza uburyo Facebook yitabirwa, ari nayo mpamvu hashobora kuboneka ibitekerezo bitandukanye kuri izi mpaka. Ese wowe ubona uko ukoresha Facebook hari icyo bukora ku bucuti bwawe n'abandi? Ese ubona abantu ufite nk'inshuti kuri Facebook ari inshuti zawe cyangwa izina "inshuti" ryafashe ikindi gisobanuro? Ese ubona kamere y'ubucuti izata agaciro kubera Facebook? Waba se utinya gushyira inshuti zawe ukunda mu buzima busanzwe kuri list yawe kugirango ubucuti bwanyu butangirika? Ese ni kubera iki ubucuti bwo kuri Facebook aribwo bukunzwe muri iki gihe? Uhagaze ku ruhe ruhande kuri iyi ngingo? Kubera iki?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego