Bang Media

Reba Video

Shakisha

FRANCE : ABAGANGA BASHOBORA GUSIMBURWA N’ABAVETERINERI

Kugira ngo hacyemuke bimwe mu bibazo bigaragara muri sosiyete ngo n’uko abaganga basimburwa b’abaveterineri, kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.

Mu gihugu cy’Ubufaransa nk’uko bisanzwe ngo inama y’abayobozi b’amakomini yarateranye mu rwego rwo kurebera hamwe ibyazakorwa mu mwaka utaha wa 2012, umuyobozi wa komini ya Dijon (Côte-d’Or), madame Françoise Tenenbaum, abajijwe icyifuzo cy’umwaka yavuze ko abona ko abaganga bakwiye gusimburwa n’abaveterineri muri serivise z’ingenzi, kwa muganga nko muri urgence ndetse no mu duce twose dukunda kugaragaramo indwara zitandukanye kurusha ahandi, ariko bakibanda cyane mu duce tw’ibyaro kuko we abona ko abaveterineri aribo bafite ubushobozi kurusha abaganga.

Amakuru dukesha France24 avuga ko abanyamakuru batunguwe no kubona mu bari bateraniye aho bose ntawagize icyo yongeraho cyangwa ngo atange igisubizo kuri icyo cyifuzo cy’uwo mutegarugori.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego