Bang Media

Reba Video

Shakisha

France:Umuyobozi w'Ikigo cy'Incuke yarumye umunyeshuri.

Amiens mu gihugu cy’Ubufaransa ababyeyi bararira ayo kwarika kubera umuyobozikazi w’ikigo cy’amashuri y’incuke.Directrice w’iri shuri aharutse gukorera agashya umwe mu bana wiga mu kigo cy’amashuri ayobora cyitwa Jule Verne kiri muri icyo gihugu.

Icyatangaje abantu ni uko yakoze ikosa aho kugirango ubuyobozi bushinzwe amashuri bubimuhanire ahubwo bukaba bwaramushimye ko ari umuyobozi w’intangarugero ndetse agahita asubizwa no ku mirimo ye mu itangira ry’amashuri.

Dusanzwe tuziko abana ari bo bajya barumana mu gihe hari icyo batumvikanyeho.Muri iri shuri ho umuyobozi waryo yagize atya aruma umwana witwa Sofiane w’imyaka itanu gusa.Nyina w’uyu mwana amaze kubonako umwana we yarumwe bikomeye yamujyanye kwa muganga baramusuzuma.

Nyina w’umwana warumwe na Directrice w’ishuri yemejeko umwana yakize nyamara aho amenyo yishushanyije hakaba haragaragaraga mu minsi 15 nyuma y’uko amuruma.Umubyeyi yagize ati "Umwana wanjye ndamuzi ni inkubaganyi ariko nababajwe n’igihano bamuhaye cyo kumushinga amenyo.

Igitangeje ni uko ari we warumye umwana aho kugirango umwana abe ari we umuruma.Uyu murumabana abaye uwambere utanze igihano cyo kuruma umwana mu ishuri ry’incuke.Abajyana abana ku ishuri nabo bajye bitonda hatazagira uwo aruma.

Iyi nkuru tukaba tuyikesha urubuga rwa Zigonet.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego