Bang Media

Reba Video

Shakisha

Habonetse telefone zigendanwa zifasha gukora Echographie

smartphone echography

Echographie ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu kureba inyama zo mu nda. Rikunze kwifashishwa cyane cyane mu gupima abagore batwite. Ubusanzwe iri koranabuhanga ryagerwagaho hifashishijwe ibyuma binini, bitoroshye kwimukanwa ariko ubu rizajya rikorwa hifashishijwe terefone zigendanwa.

Nk’uko urubuga rwa mobisante.com, rubitangaza ruvuga ko mu minsi mikeya abashaka gukoresha iri koranabuhanga Echographie ntibazajya bakenera kujya kwa muganga, kuko ubu rigiye gutangira gukoreshwa hifashishije telefone ngendanwa zo mu bwoko bwa smartphones (ni ukuvuga zifite ubushobozi bw’imikorere buri hejuru).

Batangaza ko muri USA ho ikigo gishinzwe igenzurwa ry’ibiribwa n’imiti “Food and Drug Administration” cyamaze kwemera icuruzwa ry’iri koranabuhanga. Isosiyete ya Mobisante arinayo icuruza iri koranabuhanga yaribatije MobiUs.

Kugeza ubu rishobora gukoreshwa muri telefone za marike ya Toshiba zikoresha operating system ya Windows Mobile. Ibikoresho byose hamwe harimo na za sonde, software,n’ibindi bihagaze hagati y’amayero 5 000 n’ibihumbi 6.

Nyuma y’igihe gito cyane gitangajwe, iki gikoresho cyashyizwe mw’ imurika rya “GSMA Mobile World Congress ” ry’uyu mwaka (taliki 14-17 Gashyantare, riteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Barcelona), aho iriya sosiyete ishobora kuzahabwa igihembo cyitwa “Meilleure innovation e-santé” (igikoresho cy’ubuvuzi gikoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru kurusha ibindi).

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego