Bang Media

Reba Video

Shakisha

Hamaze gukorwa agakingirizo kambarwa mu masegonda atatu

agakingirizo
Mu rwego rwo kurangiza ibibazo biterwa n’ikoreshwa ry’agakingirizo, hamaze gukorwa ubwoko bw’agakingirizo kambarwa mu masegonda atatu gusa.

Kubera ko igihugu cya Afurika y’epfo ari kimwe mu bihugu byashegeshwe n’icyorezo cya SIDA, Willem van Renburg, amaze gukora agakingirizo gashya kambarwa mu masegonda atatu. Uwo muvuduko ukuraho ibibazo bigaragara mu kwambara agakingirizo ari nako rukingo rwa VIH isi ifite kugeza ubu.

Birihuse kandi koroshye kukambara, n’ugufungura gusa ukagashyira ku gitsina utiriwe ujya mu bintu byinshi nko kureba uruhande ukambariramo cyangwa gufata ahagenewe amasohoro.

N’ukuvuga ko haba abasanzwe bamenyereye kugakoresha cyangwa ugiye kugakoresha bwa mbere bashobora kwikingira badataye umwanya bagerageza kukambara. Aka gakingirizo ngo kazatangira kugurishwa mu gihugu hose ku munsi w’abakundanye (Saint Valentin) mu mwaka utaha 2012.

Igitegerejwe ubu nk’uko urubuga rwa yahoo dukesha iyi nkuru rubivuga, ngo n’igihe utu dukingirizo tuzagerera no mu Bufaransa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego