Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibanga Ryo Kuba Mwiza

Ibanga ryo kuba mwiza ni uko ubanza ubwawe ukabyibwira mbere y’uko n’undi aba yabivuga. Nyarama hari igihe bigora kubyiyumvamo mu gihe ntawe urabikubwira. Hano hari ibanga ryo kumva ko uri mwiza.


IBYAKORWA

  • Menya igice cy’umubiri wawe ukunda maze ucyiteho.
Niba ukunda umusatsi wawe, ujye umenya kuwusokoza neza kandi uzirikane ko uri mu bikugira mwiza. Niba uzi kuvuga mu ijwi ryiza, ujye urikoresha nta bwoba. Niba uzi Icyongereza, jya ukivuga ushize amanga. Ibyiza wikekaho byose bikoreshe kenshi bishoboka.
  • Indorerwamo
Jya ufata akanya wirebe witonze maze urebe uko abandi bameze. Nta n’umwe musa. Kabone n’impanga yawe ntabwo muri kimwe kuko imico yawe n’aho wanyuze atari kimwe. Ukuba uri wowe wenyine ntaw’undi musa ni byo bigize ibiranga ubwiza. Vuga cyane uti “Umwihariko ni mwiza!”
  • Irengagize ibyo abandi bita ubwiza
Ubwiza bw’ibanze ni ubuzima bwiza. Kandi ubuzima bwiza ushobora kubuharanira. Kora siporo, urye ibiryo bitagira ingaruka ku mubiri, uhorane akanyamuneza wirinda ibyakwangiza ubuzima bwawe bwo mu mutwe. Wirinde kandi ibyakwangiza bwa bwiza usanganywe nk’amavuta yangiza uruhu n’ibindi byangiza nkayo.
  • Jya wireba muri ndorerwamu kenshi
Buri munsi uko uko ubyutse ujye wireba uvuge uti “ndi mwiza!” Uretse kuba bizatuma utangirana umunsi wawe akanyamuneza, bizatuma nawe wigirira ikizere kubijyanye n’ubwiza bwawe ndetse n’uwo uriwe. Ibi ntibyumvikane nko kwirata kuko ntawe uzaba uri guhohotera.
  • Ujye wibuka kwisengerera
Ujye uzirikana igihe wakoze neza. Ushobora kwishimira ibyo wagezeho bikarangirira aho cyangwa se ukaba wajya kwigurira akintu. Sibivuze ko ugomba kugenda wenyine ahubwo wanajyana n’inshuti zawe iyo zibonetse.
  • Ujye wakira uko abandi bameze
Kumva ko uri mwiza ntibizatume ugira ibitekerezo bitari byiza byo kumva ko uri hejuru y’abandi. Kuko wowe wabigezeho, ujye ufasha n’abandi kumva ko ari beza. Kuko ubwiza ni ibyiyumviro kandi bugaterwa n’ijisho ribureba. Bityo bizatuma wumva unezerewe kuko uzajya uzirikana ko ubwiza buri hose, ko kandi iyi si twahawe yuzuye ubwiza butandukanye.
  • Rimbisha aho uri
Niba wumva ko uri mwiza, ni ngombwa ko n’ibigukikije biba bifite ubwiza. Taka icyumba cyawe bitewe n’ubushobozi bwawe ugeze ku kigero cy’ubwiza wifuza. Reka kandi n’abandi babone kuri ubwo bwiza uganjemo.
  • Ubwiza bwawe bujyane n’ubwiza bw’ubuzima bwawe.
Niba ubaho wumva ko uri mwiza, kora kuburyo ubuzima bwawe nabwo buba bwiza. Tekereza ku byiza, wirinde guhangayika, maze uryoherwe n’ubuzima bwawe uko ubyifuza. Ntutume hari ukubuza kwishima kuko ntawe musangiye ubwiza bwawe, ntawe mugabana ubuzima bwawe.

IBANGA
  • Niba uri kwireba muri ndorerwamo, ujye wibuka kumwenyura no guhagarara wemye.
  • Buri munsi ntukibagirwe ko ufite akamaro.
  • Kuko abantu b’igitsina gitandukanye n’icyawe ntacyo bajya bakubwira gihamya ko uri mwiza ntibivuga ko utari mwiza.
  • Ujye wambara imyambaro igukwira kandi itaguteza kubangamirwa.
  • Ujye ugendana n’abantu batuma wiha agaciro kandi bakubaka.
  • Niba uri mu bantu benshi, ujye wigaragaza cyane. Ushobora kubigira ukora akantu gasekeje cyangwa se ukaba wafata ijambo mu gihe ari ngombwa. Ntugatinye kuko utaba uzi icyo abo bantu batekereza. Kandi bose ntabwo bahuriza ku mitekerereze imwe; wenda ntihaba habuze umwe wongorera undi ngo “mbega umuntu mwiza!”
  • Ikindi cy’ingenzi ni ukuba wowe ubwawe kandi ukirinda gushaka kwigira undi wundi. Ntucibwe intege n’abashaka kugushyira hasi kuko URI MWIZA rwose.
ICYITONDERWA
  • Ntugaharanire kugira ubwiza nk’ubw’ abantu bo mu mafilime cyangwa ibinyamakuru bitandukanye kuko buriya bwiza akenshi buba bufite ikibwihishe inyuma gituma buba bugoye kugerwaho.
  • Uzirinde ibishuko byakwangiriza ubuzima bikwizeza ko biri kugufasha kuba mwiza. Wibuke ko kugira ubuzima bwiza ari byo byibanze.
  • Kwiyemerera ko uri mwiza si ubwirasi na mba.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego