Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibintu 7 bigaragaza ko abahanzi bo mu Rwanda batigirira icyizere

Nyuma yo kwitegereza imikorere n’imyifatire y’abahanzi bo mu Rwanda, Intsinzi.com yakusanyije ibintu birindwi bigaragaza uburyo batigirira icyizere n’impamvu usanga umuziki udindira ugereranyije n’abo mu bihugu duhana imbibi.

1. Gutumira abahanzi bo hanze

Mu Rwanda umuhanzi ukoresha igitaramo cyo kumurika alubumu yumva ko gikomeye atumiye abahanzi bo muri Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi mu rwego rwo kugira ngo ikirori yateguye cyitabirwe n’abantu benshi. Ibi bituma umuntu yibaza ikibura kugira ngo nabo bazajye batumirwa hanze muri ibyo bihugu ndetse bakaba banakoresha ibitaramo nta wundi muhanzi wo hanze batumiye.


2. Kwigana ubuhanzi bwa bandi

Iki ni kimwe mu byo DJ Adams ukora kuri City Radio yakomeje kunenga abanyamuzika b’iki gihe aho usanga aho kuzana umwimerere wabo ahubwo bahitamo kwigana abahanzi bo muri Amerika n’ahandi ku isi. Kwigana si bibi cyane, ariko bagombye no kumenya ko n’igihugu kiba kigomba kugaragaza ko gifite inganzo yacyo y’umwimerere ndetse n’umuco wacyo.

3. Kunanirwa gukorera hamwe

Mu Rwanda abantu usanga bakorera mu makoperative, ariko abahanzi gukorera hamwe byarabananiye nabagerageje hahita havuga abandi bagomba kubasenya aho kubegera ngo imbaraga ziyongere. Amwe mu mashyirahamwe y’abahanzi yavutse mu Rwanda, ariko nta gire icyo ageraho kubera gukorana n’abo badashyize hamwe muri abo hari: ABURWA, LIRAM, FERDEM, Kundumuziki Nyarwanda n’Ingoma Music na yo imikorere yayo kugeza uyu munsi itarasobanuka kuko nta gikorwa kibigaragaza.

4. Gushora nta guteganya kugaruza

Umuntu agira atya ukumva yiyise umuhanzi, ariko akinjira muri muzika atabanje kubyigaho neza ntatekereza ku nyungu yazakuramo, agahita ajya muri Studio agashora amafaranga ejo ugasanga ayoyashoye atayagaruje. Ibi bituma hari bamwe mu bahanzi batanga amafaranga ku maradiyo kugira ngo indirimbo zabo zicurangwe cyane kuko baba bashaka ko bagenzi babo bava mu mwuga.



5. Kudaha agaciro itangazamakuru ryandika

Abahanzi bo mu Rwanda cyane abakunze kumva ko bamaze kuba ibyamamare akenshi bazi ko itangazamakuru ari radio cyangwa Televiziyo y’igihugu. Ibi bikunze kugaragara iyo bateguye ibitaramo usanga baheza itangazamakuru ryandika. Ikigaragaza ko itangazamakuru ryandika nta mwanya bariha ni uko usanga akenshi birirwa biruka ku bo ku maradio mu gihe uwandika abahamagara akoresheje telefone ye, ariko ugasanga nta cyo bashaka kumutangariza. Aha navuga ko ari ukwibeshya kuko itangazamakuru ryose rifite agaciro mu kugira icyo rimenyekanisha, nubwo ibintu byiza bidakunze gusomwa, ariko inkuru yanditse ikintu kibi cyabaye uburyo abantu bayisoma bikwereka ko n’abandi bafitiye agaciro sosiyete nyarwanda kuko nubwo wakumva umuntu ku majwi no kumubona ku ifoto biba bikenewe.

6. Kwiyita amazina

Umuhanzi wo mu Rwanda yumva ko yabaye icyamamare, ari uko yiyise amazina y’abanyamahanga abaho cyangwa atabaho bigatuma n’abana babyiruka bagenda bafata uwo muco. Amwe mu mazina y’abahanzi yiganje mu muziki nyarwanda ni, Al G, Lil G, Tsap G, Tsap air, Devi Denko, Two doves Joe, Ops, Nopja, Diplomat, Riderman n’andi. Aya mazina yiyongera ku y’abandi bafashe amazina yabo bakongeraho imigereka nka Tom Close, Mani Martin, Dominic Nic, V D Frank, Miss Jojo, D r Jacque, Dr Claude n’andi. Ibi bituma hibazwa mu gihe umuntu yitwa ayo mazina aserukiye igihugu icyagaragaza ko afite inkomoko mu Rwanda cyaba ari ikihe. Ibi bituma hibazwa niba guhindura izina hari icyo bifasha mu iterambere ry’umuhanzi?

7. Amatiku mu bahanzi bo mu Rwanda

Mu Rwanda kimwe n’ahandi abahanzi baho ntibatanzwe mu bintu by’amatiku urugero n’aho umwe ahimba indirimbo irwanya igitekerezo cy’undi. Urugero rw’indirimbo zamenyekanye hari Dr Claude wahimbye indirimbo Igikara, Micho agahimba iyitwa Umuzungu, Miss Jojo mu ndirimbo Ndinde, Jackson amuhimbira iyitwa Ubona ko urinde? Kimwe mu bigaragaza ko mu buhanzi bwo mu Rwanda hari itiku n’ishyari ni uko hari abantu bavuye muri muzika kubera iyo mpamvu barimo itsinda rya Kigali Boyz (KGB) bamenyekanye mu ndirimbo Abakobwa b’i Kigali, Warukurahe? N’izindi, undi wavuze ko yavuye mu muziki kubera imikoranire mibi irimo ni Rutikanga Fidèle wamenyekanye mu ndirimbo Death of Lucky Dube.

Umwanzuro

Abahanzi bamenye gushyirahamwe, kandi bibuke n’abagize uruhare bose kugira ngo bagere aho bageze ubu aho kumva ko babaye ibyamamare byarangije kugera aho bishaka haracyari inzira ndende. Ubutaha tuzabagezaho abahanzi bigize akari aha kajyahe bitewe n’urwego bamaze kugeramo ku buryo batacyakira telefone.

via intsinzi.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego