Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibintu 8 udakwiye kubwira umukoresha

Mu ruhando rw’imirimo, buri wese afite uruhare. Uruhare rw’umukoresha wawe nirwo rugoye ku buryo bw’umwihariko, Niwe ugomba gutanga amabwiriza ngenderwaho kandi akanatanga agahimbazamusyi ; afite icyarimwe inshingano yo gushima no kugaya. Nyamara hari ikintu cy’ingenzi ugomba kumenya, n’ubwo yakugaragariza ubucuti ugomba kuzirikana ko umukoresha wawe atari inshuti yawe. Iby’ubucuti biza hanze y’akazi, ku kazi ni Boss wawe.

1/Iyaba yari njye…

Mu mwanya umuntu arimo aba asa nk’ubona neza uko ibintu byakagombye kugenda, twabigereranya n’umuntu ureba amashusho kuri television , biba byoroshye kutumva no kunenga umukinnyi ukina nabi cyangwa, atabona ibisubizo bikwiye. Nibyo, biroroshye kunenga ariko nko mu kazi ikiruta ni ugushaka uburyo wabivugamo, ukirinda kwereka umukoresha cyangwa Boss wawe ko iyo aba ari wowe wari kubikora neza kumurusha. Yego ntawe utibeshya, n’umukoresha wawe ashobora kwibeshya. Ariko ntuzamwereke ko uzi ibintu kumurusha.

2/ Ndarambiwe

Birashoboka cyane, hari igihe mu kazi biba bigenda neza mu byo ukora nta kibazo ufite igihe kikagera ukabona biracumbagira nta kintu kigarara kigerwaho kandi ibyo ntibigire icyo bibangamira ku mushara nyamara ugasanga muritana bamwana n’abo musangiye umurimo, mbese mutabanye neza na gato. Icyo gihe si ngombwa ko umukoresha ahita abimenya kuko we ashobora guhita abona ukundi abikemura mutatekerezaga ugasanga bitari bikenewe ko amenya icyo kibazo.

3/ Ni ah’ ikindi gihe ubu nta mwanya mfite.

“Umunsi nabwiye ayo magambo umukoresha wanjye nasubije amaso inyuma, ibyo nanze gukora abihaye umwungirije mbona ko narengereye” .Umukoresha wawe niwe uzi igihe ufite byinshi byo gukora akamenya n’uburyo abyitwaramo kandi niwe uzi ibikenewe n’ibyihutirwa

4/ Mbona ndi kamara sinzi ko hari icyo mwageraho ntahari.

Birashoboka ko umukoresha wawe abibona ko uri ingenzi ariko si ngombwa kubivuga ngo use nk’uwishyira hejuru nta muntu uri indashyikirwa mu byukuri kuko icyo udashoboye hari undi ugishoboye gerageza wicishe bugufi.

5/Hihihi ! ……nabeshye ku mwirondoro wanjye(cv)

Hari itegeko ryemerera umukoresha kugenzura neza imyirondoro. Si byiza na gato kubeshya cyangwa guhimba imyirondoro ndetse n’ibindi kugirango ubone akazi kuko igihe icyo ari icyo cyose ushobora gufatwa ndetse niyo waba ubona wisanzuye k’umukoresha, kuko umukoresha wawe atari incuti yawe.

6/ Ndagukunda

Yego bibaho gukunda mu kazi ukaba wakunda n’umukoresha wawe. Ese wizeye ko uzabona ibimenyetso bikugeza ku cyifuzo cyawe ?utekereze ko muzajya muba muri kumwe kenshi mu kazi shishoza mbere yo kubimubwira uerebe n’ingaruka za nyuma yo kubivuga ko wazirengera.

7/Bah… simbizi.

« simbizi »simbizi ni igisubizo kitari cyiza kandi ukwiye kwirinda mu kazi n’umukoresha wawe. Mu kazi igisubizo kiza ni yego cyangwa oya. ntibisobanuye ko umuntu amenya byose, kandi ni byiza kuvugisha ukuri. ariko ugerageza gutanga igisubizo cyumvikana umuntu atari butindeho yibaza ibigiherekeza. Nk’urugero, ushobora gusubiza uti “nta makuru ahagije mbifiteho, byaba byiza mbanje nkabikurikirana neza. Gusa icyo nzi kuri ubu ni……….”

8/ Icyo gitekerezo si cyo !

Yego birashoboka cyane ko umukoresha wawe yagira igitekerezo kidahwitse ariko ntiwibagirwe ko ari umukoresha kandi akaba afite icyubahiro agomba guhabwa. Shaka uburyo bwiza buboneye bwo kubimubwiramo kandi wirinde kumuhangara ahubwo ubishyiremo ubwiyoroshye n’ikinyabupfura.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego