Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibintu by’ingenzi wakwibandaho ugiye gutangira umushinga ubyara inyungu (company)

Ushobora kuba ufite akazi, cyangwa se ntako ufite, ariko wifuza kuba watangira gukora business ubwawe, muri company yawe bwite cyangwa ufatanije n’abandi.

Dore ibintu by’ingenzi rero uzabanza kwibazaho :

- Ni iki uje gucuruza ? (serivisi cyangwa igicuruzwa kihe ?)
- Ufite bumenyi ki butuma uhitamo gukora iyo business ?
- Ni ubuhe bumenyi butuma uzabasha guhangana ku isoko riri hanze aha, ukegukana abakiriya ushaka ?
- Ese ukeneye kubanza kwihugura ngo wongere ubwo bumenyi ? Cyangwa ubwo bumenyi ufite burahagije ?
- Ese icyo kintu ushaka kuzana gucuruza cyangwa serivisi wifuza gucuruza irakenewe aho ushaka kuyishyira ?
- Ese kizahita kigurwa birangire ? Cyangwa bizagusaba kubanza kucyamamaza igihe kirekire ?
- Ese urabona uko ubukungu buhagaze buzatuma serivisi/igicuruzwa cyawe kigurwa ? Umunsi se bwabaye nabi urabona kizakomeza kugurwa ?
- Ese gucuruza iyo serivisi/icyo gicuruzwa ni ibintu bikuri ku mutima koko ?cyangwa ni ibintu upfuye gukora gusa kugira ngo wishakire udufaranga ?

Bajya bavuga ngo “kora icyo ukunda, ukunde icyo ukora”. Business ugiye gutangira izahinduka nk’aho ari bwo buzima bwawe. Uzagomba kuyikunda no kuyitaho bikwiye. Niba atari ibyo, hari igihe uzagera mu bihe bikomeye bikugore gukomeza guhanyanyaza. Niba wishimiye business yawe kandi uyikunze, abakiriya bawe nabo bazabibona, bityo kubakundisha serivisi/igicuruzwa byawe bizakorohera.

Igihe umaze kwibaza kuri ibyo bibazo rero, ikintu cya mbere ugomba gukora, ni business plan. Iyi Business plan izagufasha kumenya uko business yawe izagenda, icyo ushaka gukora, uko uzagikora, uburyo uzabona inyungu, igihe uzatangira kuyibonera, uko uzashakisha abakiriya, uko uzabafata, amafaranga uzakoresha muri company/business yawe, aho uzayakura, uko uzayakoresha, abakozi uzakenera, aho uzakorera…mbese muri make ni uburyo business yawe izaba iteye. Business plan iguha gahunda, bityo ukirinda n’igihombo ushobora guterwa no kuba utazi ibyo urimo gukora ibyo ari byo.

Numara kubona business plan yawe itunganye yuzuye, uzafata inzira ujye kwandikisha company yawe muri RDB, kugira ngo uhabwe register. Numara guhabwa register, uzajya muri Rwanda Revenue, uhabwe TIN Number yo gusoreraho, ubundi company yawe ibe iratangiye.

Ubirebye gutyo urabona ari ibintu wakora umunsi umwe bikaba birarangiye. Nyamara igihe kinini, gihabwa business plan, kugira ngo urebe koko uzabishobora.

Ikindi ugomba kumenya mu gihe wamaze kugira abakozi, bashakire ubwishingizi bw’abakozi ba Leta muri Caisse Sociale.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego