Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibyamamare byamaranye igihe gito gishoboka nyuma yo gushyingiranwa

Kim Kardashian na Kris

Hari bamwe mu byamamare kw’isi byagiye byiyemeza kubana ariko nyuma y’igihe gito bikaza gutandukana ku mpamvu zitajya zibasha gusobanurwa neza. Niyo mpamvu Imvano.com yabahitiyemo bamwe muri abo ba stars ngo namwe mwumve ibyabo munabamenye, duhereye kubaherutse gutana aribo Kim Kardashian na Kris Humphries.

Ngo nyuma y’iminsi 72 gusa bakoze ubukwe bwavuzwe cyane bugaca no ku ma televiziyo atandukanye, Kim na Kris bagiye kubona ubutane bivugwa ko aribwo butane bwa mbere bwihuse mu mateka ya Hollywood.

Ku mwanya wa kabiri hari abitwa Chris Kattan na sunshine Tutt bamaranye ibyumweru 8. Bashyingiranywe tariki 28 Kamena 2008, batana muri Kanama.

Ku mwanya wa gatatu: Jason Alexander na britney Spears bamaranye amasaha 54.

Ku mwanya wa kane: Renee Zellweger na Kenny Chesney bamaranye amezi 4.

Ku mwanya wa gatanu: Rudolph Valentino na Jean Acker bose bari abakinnyi ba sinema mu myaka ya 1900, bamaranye amasaha 6.

Ku mwanya wa gatandatu: Bradley Cooper na Jennifer Esposito bamaranye amezi 4.

Ku mwanya wa karindwi: Pamela Anderson na Rick Solomon bamaranye amezi 2.

Ku mwanya wa munani: Shannen Doherty na Ashley Hamilton bamaranye amezi 5.

Ku mwanya wa cyenda: Jennifer Lopez na Cris Judd bamaranye amezi 9.

Ku mwanya wa cumi: Eddie Murphy na Tracy Edmonds bamaranye ibyumweru 2.

Ku mwanya wa cumi na rimwe: Cher na Gregg Allman bamaranye iminsi 9.

Ku mwanya wa cumi na kabiri: Ali Landry na Mario Lopez bamaranye ibyumweru 2.

Ku mwanya wa cumi na gatatu: Nicolas Cage na Lisa Marie Presley waje no kuba umugore wa Micheal Jackson, bamaranye amezi 3.

Ku mwanya wa cumi na kane: Sophia Bush na Chad Michael Murray bombi bazwi muri season yitwa One Tree Hill bamaranye amezi 5.

Ku mwanya wa cumi na gatanu: Carmen Electra na Dennis Rodman bamaranye iminsi 10.

Ku mwanya wa cumi na gatandatu: Toddy Meister na Nicky Hilton, murumuna wa Paris Hilton, bamaranye amezi 3.

Ku mwanya wa cumi na karindwi: Paula Abdul na Brad beckerman bamaranye amezi 17.

Ku mwanya wa cumi n’umunani: Robert Evans na Catherine Oxenberg bamaranye iminsi 9.

Ku m wanya wa cumi n’icyenda: Ethel Merman na Ernest Borgnine bamaranye iminsi 32.

Ku mwanya wa makumyabiri: Michelle Phillips na Dennis Hopper bamaranye iminsi 8.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego