Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibyo Wakora mu Gihe Urwaye Ibicurane

Ibicurane ni indwara iterwa na virusi yitwa myxovirus influenzae yo mu bwoko bwa A, B na C. Si umuntu ushobora guterwa n`iyi virusi gusa kuko n’ibiguruka, ibinyamabere (mammifères) byinshi birwara ibicurane.

Aha ibyibandwaho ni ibicurane bikunze kugaragara ku bantu bizwi ku izina rya grippe hivernal mu ndimi z`amahanga.

Nkuko urubuga rwa interinete rwa www.e-sante.fr , rubivuga ngo indwara y’ibicurane ikunda kwibasira abantu mu gihe cy`imbeho, aho usanga abatari bake yabazahaje buri mwanya intoki zitava ku mazuru.

Iyi ndwara yibasira abantu bo mu ngeri zose mu bice bitadukanye by`isi. Zimwe mu ngaruka zayo itera, zirimo izindi ndwara zikomeye zo mu bihaha ndetse bishobora no kuviramo umuntu urupfu nk’uko bitangazwa n’urwo rubuga rwa interinete.

Indwara y’ibicurane ikaba irangwa n`ibimenyetso biza bitunguranye nabyo, ariko bitamara iminsi myinshi. Muri ibyo bimenyetso harimo kuribwa umutwe, kuzamuka ku igipimo cy`ubushyuhe bw`umubiri, gufungana kw`amazuru n’umuhogo, n`inkorora.

Yandura biciye mu nzira z`ubuhumekero, mu macandwe, no mu kwitsamura.

Nk’uko byemezwa n`abahanga mu by`ubuzima, kwirinda biruta kwivuza.

Gukoresha imiti ya antibiyotike (antibiotiques) si byiza cyane kuko idafite ubushobozi bwo kwica burundu iyi virusi.

Uru rubuga ruratanga inama z’ibyo ushobora gukora kugira ngo ufashe umubiri wawe guhangana n`indwara y’ibicurane, muri ibyo harimo ko ugomba kugerageza ugafata indyo ikungahaye mu mboga n`imbuto, kuko umubiri ufite ububasha karemano bwo guhangana n`indwara zinyuranye.

Ni ngombwa mu ifunguro rya buri munsi dufata kutiyibagiza imboga n`imbuto kuko zifasha umubiri kongera umubare w`abasirikare.

Ugomba kandi gufata ibintu bishyushye nk`icyayi cyangwa isupu y`ibitunguru bya epinari, ibyoi bikaba bifasha umubiri gusohora imyanda inyuranye iwurimo.

Ni byiza kandi kwirinda gufata ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ni na byiza kunywa amazi menshi n`icyayi inshuro zirenze imwe ku munsi mu gihe umuntu yarwaye ibicurane, ibi bifasha umubiri gusohora imyanda itandukanye, kandi gukira biba byegereje.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego