Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ifumbi Ishobora Kumaramo Umuntu Amenyo

dental carries-ifumbi

Mu bisanzwe buri wese cyangwa hafi ya twese dushobvora kurwara ifumbi kuko iyi ndwara ntigira uwo irebera izuba waba uri muto cyangwa se ukuze n’ubwo ngo iyo umuntu akuze imizi y’amenyo ye ngo iba itagishobora kuba yakwangirika.

Urubuga rwa sante.canoe.com, ruvuga ko ifumbi ituma abakiri bato babura amwe mu menyo yabo, ari na yo mpamvu rukangurira abantu kuyirinda basukura mu kanwa banarya indyo yuzuye.

Ifumbi itangira iyo aside (acide) zibyawe n’udukoko (bacteries) tuba turi mu myanda iba inyuma y’amenyo (plaque) zinjiriye agakingirizo k’iryinyo.

Hari ingingo nyamukuru zituma umuntu afatwa n’ifumbi nko kutabona intungamubiri zikomeza amagufwa (fluorure), kutagira amacandwe menshi mu kanwa (xĂ©rostomie), amenyo ateye nabi cyangwa se isuku nke y’amenyo.

Ibimenyetso byayo nk’uko byanditwe n’urubuga www.wikipedia.org, ntibikunze kugaragara iyo umuntu agifatwa; gusa nyuma yaho ububabare buriyongera iyo amenyo ahuye n’ubukonje cyangwa ubushyuhe byinshi, kandi amenyo atangira kugira ibizinga (taches) ndetse n’utwobo mu gihe ifumbi iba imaze kurenza urugero.

Ngo ibyago biriyongera cyane iyo udutsi, imizi ndetse n’indiba by’amenyo byatangiye kwangirika, aho iryinyo rishobora gupfa mu gihe ryaba ritavuwe hakiri kare.

Hakurikijwe uko ifumbi yafashe umuntu, muganga (dentiste) ashobora kuba yahitamo kureka amenyo yawe cyangwa kuyakura bitewe n’ingaruka abona bizakugiraho.

Iyo ifumbi ikigufata, muganga akwereka uko wasukura amenyo yawe ku buryo bugezweho ukoresha imiti ikomeza amenyo (fluorure) ikanatuma yisubiza.
Ikindi kandi iyo iryinyo ryangiritse cyane, ushobora kuba warisimbuza n’ikintu gikomeye (amalgame), zahabu, ndetse n’ibindi biyasimbura. Amenyo afite ifumbi nyishi agomba gusimbuzwa amenyo y’amacurano (dents artificielles).
Isuku isobanutse ni yo nzira nziza yo kurinda ndetse no guhangana n’ifumbi nko koza amenyo (brosser) no kuyasuzumisha igihe cyose ugize ikibazo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego