Bang Media

Reba Video

Shakisha

Igihombo si Iherezo ry'Amizero

1. Menya ko kugira ibihombo biri mu bigize ugushaka amafaranga : NIba winjiye muri business utiteguye kuba wahatakariza amafaranga, byaba byiza utanakoze business. Gusa gukora business ntibivuze guhomba, ariko kuyinjiramo witeguye ko byabaho ni byiza. Ni business nyine. Kunguka bivuze ko ushobora no guhomba. Menya rero ko no kwimenyereza ko n’igihombo kibaho ukamenya n’uburyo kitazasubira biri mu byubaka business yawe igakomera.

2. Nuramuka uhombye, uzahombe amafaranga gusa, ariko ntuzatakaze intego n’indoto byawe:Nta kibabaza nko gutakaza ibintu wubatse bikugoye bikagutwara n’igihe. Gusa na none, bituma ubasha kubona neza, ukumva neza ibyo urimo ukora n’inzira waciye. Niba uhombye rero, gira umusaruro ubyaza icyo gihombo, wigireho, ureke kubabara gusa no guta umutwe. Nta muntu nigeze mbona yishwe no guhomba.

3. Wikizirika ku kabusiness kamwe ufite, kunda gukora business ubwabyo : Nutangira business wirebera amafaranga gusa ayivamo, umunsi byabaye byinshi bizagucanga bikunanire kubicontrola. Wowe ahubwo kunda gukora business ku rwego rushoboka rwo hejuru. IByo bizagufasha kubona igihombo n’ikibazo wagize nk’intambwe ya ngombwa kugira ngo ejo uzagere ku ntsinzi nyayo.

4. Kuba wahombye ntibivuze ko uzahora uhomba. Ibyo byikuremo ukomeze. Ariko hano tubyumvikaneho, ntabwo bivuze ko nta ruhare ufite mu ihomba wagize, ariko na none ubuzima bugomba gukomeza. Reba uko wahumuriza abakozi bawe, ndetse n’uburyo wereka abashora imari muri business yawe ko Atari ryo herezo, ko ahubwo ibyiza biri imbere. Ikomeze hanze, n’ubwo rwose ushobora kugera mu cyumba cyawe ukarira, ariko ntibizigere bigaragara hanze ko wihebye.

5. Hari igihe igihombo cyakuviramo inyungu. Nyuma y’igihombo, uzasuzume aho byaturutse maze uhakosore. Bizatuma ubutaha inyungu yiyongera. Ushobora gusanga hari ushora hatunguka, ukareba ahandi hakunguka, ushobora gusanga hari ukuntu wangiza amafaranga mu buryo butari bwo, ukabireka, ….

6. Igihombo ntigihoraho : Ushobora guhomba uyu munsi ejo ukunguka.

source- www.myownbusiness.org

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego