Bang Media

Reba Video

Shakisha

IMIGI IKUNZWE KURUSHA IYINDI KU ISI

Iki ni Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri n’ikinyamakuru The Economist cy’imigi 10 ikunzwe kurusha iyindi ku isi. Ni urutonde rw’imigi 20, harimo 10 ikunzwe n’indi 10 itabereye guturwa.

Kuri uru rutonde kandi imigi igaragaraho cyane ni imigi ikomoka mu gihugu cya Australiya ,indi yiganje ikomoka muri Canada. Ibi iki kinyamakuru cya The Economist cyabikoze gikurikije ubushakashatsi bwakorewe mu migi 140 yo ku isi. Uru rutonde kandi rwakozwe hakurikijwe ibintu byinshi bitandukanye.

Icyagendeweho cyane ni uburyo ubuzima bwifashe mu migi itandukanye, hasuwe kandi ibigo bitandukanye bigenga ubukerarugendo, ndetse n’uduce dukurura abantu duherereye muri iyo migi.

Dore imigi 10 ikunzwe kandi iryoheye guturwamo.

1. Melbourne mu gihugu cya Australie

2. Vienne mu gihugu cya Autriche

3. Vancouver muri Canada

4. Toronto muri Canada

5. Calgary uherereye muri Canada

6. Sydney muri Australie

7. Helsinki mu gihugu cya Finlande

8. Perth muri Australie

9. Adelaïde uherereye muri Australie

10. Auckland muri Nouvelle-Zélande

Iyi ni imigi 10 itabereye guturwa.

1. Harare mu gihugu cya Zimbabwe

2. Dacca muri Bangladesh

3. Port-Moresby muri Papouasie Nouvelle-Guinée

4. Lagos mu gihugu cya Nigéria

5. Alger muri Algérie

6. Tripoli umugi mukuru wa Libye

7. Karachi muri Pakistan

8. Douala Cameroun

9. Téhéran muri Iran

10. Abidjan umugi mukuru wa Côte d’Ivoire

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego