Bang Media

Shakisha

Imodoka Zihenda Cyane-Ibintu 5 kuri Lamborghini

lamborghini gallardo
Lamborghini ni imwe mu moko y’imodoka za sport zishamaje kandi zihenda cyane dore ko imodoka imwe kandi ifite imiryango 2 gusa ishobora kugura ageze kuri $450 000 ( igiciro cya 2010 Lamborghini Murcielago). Hasi aha, hari ibintu bikeya byaranze amateka y’imodoka za Lamborghini zitungwa n’abafite ayo batera inyoni:

  • Marque ya Lamborghini yahawe iryo zina biturutse ku muntu washinze ikompanyi ikora za Lamborghini witwa Ferruccio Lamborghini . Lamborghini, wavutse mu w’1916 akitaba iyamuremye muri 1993, yashinze iyo kompanyi afite imyaka 47. Uruganda rwa mbere rwakoraga izo modoka rwari mu kagi gato ko mu Butaliyani kitwa Sant’ Agata Bolognese

  • Ubundi Ferrucci yari asanzwe akora amamodoka y'ubuhinzi (tractor) mbere y’uko yinjira mu bijyanye no gukora imodoka za sport. Ibyo rero byatangiye ubwo yari amaze guhirwa na business ye icyo gihe, aho yifuzaga gushyira mu bikorwa ibyo yakunze kuva mu bwana bwe: Gutunga imodoka za sport. Yagiye yigwizaho imodoka zinyuranye za sport zirimo iza Ferrari na Maserati. Gusa ntiyanyuzwe bihagije n’imikorere yazo cyane cyane urusaku rwa za Ferrari. Kurya yari azi ibyo gukora amamodoka, yiyunguye inama yo gukora imodoka imushimishije. Ni bwo yashinze uruganda rukora za Lamborghini yifashishije abahanga mu gukora moteri za V-12 (ifite piston 12!)

  • Automobili Lamborghini S.p.A, ikompanyi ikora za Lamborghini, yigeze kuba kompanyi yigenga nk’uko wavuga Toyota Motor Corporation ariko nyuma yaje kugurwa na Audi (igengwa na Volkswagen Group kuva mu 1966) muri 1998. Mbere y'aho ariko, Lamborghini yari yaragurishijwe kuri Chrysler Corporation mu 1987.

  • Lamborghini ya mbere yakozwe ari mu mwaka wa 1963. Yari Lamborghini 350 GTV. Yabashaga kugeza ku muvuduko wa km 280/h. Muri icyo gihe cyayo, wavuga ko yihutaga birenze igipimo. Mu 1970, ni bwo Lamborghini yabashaga kurenza umuvuduko wa km 300/h yakorwaga.

  • Imodoka ya Lamborghini yagize umuvuduko uri hejuru cyane ni Le Mans, iyi ikaba ari version ya model ya Murcielago R-GT. Bivugwa ko yaba yaragejeje ku muvuduko wa km 370/h. Iyi Le Mans rero ikaba ifite moteri ya V-12 ifte cm36000.
  • via isokoyacu.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment