Bang Media

Reba Video

Shakisha

IMPAMVU ITERA GUSURA UMUSUZI UNUKA N’UKO BYIRINDWA

N’ubwo gusura bifatwa nk’ubunyamusozi cyangwa se ikinyabupfura gike, abahanga mu buzima bw’umuntu bemeza ko igikorwa cyo gusura gifite inkomoko, kandi hari n’akamaro gifitiye nyir’ukubikora.

Gusa na none aba bahanga bakomeza berekana uko umuntu ashobora kubyitwaramo kugira ngo ajye asohora umwuka utanuka cyane ngo ubangamire abo bari kumwe.

ESE GUSURA BITERWA N’IKI ?

Ubusanzwe ngo gusura bituruka ku rukomatane rw’imyuka iba mu gifu, iyi myuka ikaba yatewe n’igogorwa( digestion) ry’ibiryo ritagenze neza kandi ikaba yinjira mu gihe umuntu arya n’‘igihe aba ategereje ko rya gogorwa ribaho nyamara rigatinda cyangwa se rikagorana. Icyo gihe rero mu kwirwanaho ngo nibwo igifu cyohereza hanze ya myuka yitsingagiyemo. Muri iyi myuka hakaba harimo uwa hydrogene sulfide. Uyu mwuka rero ngo niwo utuma bamwe bagira umusuzi unuka cyane.

Ibishyimbo ngo ni bimwe mu biribwa ubusanzwe bikize kuri iriya sulfur. Akaba ariyo mpamvu ngo aribyo usanga bitera kugira umusuzi unuka.

Ibindi biribwa abahanga bagaragaza bikize kuri sulfur harimo amashu, amagi, ibinyobwa bidasembuye, inyama, fromage, imineke, ibitunguru n’ibindi.

Ikindi abahanga bagaragaje ni uko igihe umuntu ashatse gusura yarangiza akumva arokerwa mu kibuno ngo biterwa n’uko muri ya myuka twavuze haruguru haba higanjemo uwitwa methane ndetse na hydrogen nyinshi.

UMUNTU MUZIMA NGO ASURA INSHURO 16 KU MUNSI ?

Ibi ushobora kubisoma ntubyemere ariko nyamara ngo niko biteye. Ku muntu muzima ngo yakagombye gusura nibura inshuro 16 ku munsi. Gusa nanone ngo abantu babikora inshuro nyinshi igihe basinziriye baryamye. Ibi rero ngo usibye no koroshya igogorwa ryo mu gifu binafasha kugabanya umuvuduko w’amaraso atembera mu mubiri.

Nymara n’ubwo bwose gusura ari ngombwa ngo hari uburyo umuntu yakagombye kubigenzura kugira ngo adateza umutekano muke muri bagenzi be bari kumwe.

Imwe mu nama zitangwa hakaba harimo kwirinda kurya huti huti udaha umwanya igifu cyawe ngo kibashe kwakira ibiryo neza bitabyigana, kandi ukanabihekenya bikanoga nturye nk’abana bacuranwa.

Ikindi na none ngo ni ukumenya kurya ibiryo bitananiza igifu, nko kurya ibinyamavuta byinshi cyane. Hanyuma kandi no ku banywi b’agatama ngo burya inzoga na divayi nabyo byagukururira iyo imyuka mibi itera kugira umusuzi unuka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego