Bang Media

Reba Video

Shakisha

Impeta ni Ikimenyetso cy'Urukundo

Iyo umusore n’inkumi bakundanye bageraho bakemeranya kuzabana rimwe na rimwe yewe bikaba n’impamo maze ubukwe bugataha.

Mu bikunze gukenerwa rero habamo n’impeta. Abantu benshi bakunda kwibaza icyo impeta zigaragaza cyangwa se zimaze cyane ko usanga hari abantu, ahanini abagore, bakunze kuba bazambaye zitandukanye aho ushobora no gusanga hari n’uwambara izirenze imwe.

Impeta rero zibamo amoko atandukanye ariko izo tuvuga aha ni impeta bita iza fiancailles ndetse ni iza alliances zambikwa abageni igihe padiri cyangwa se pasitori na sheh babyemeje imbere y’itorero cyangwa se mu kiriziya.

Izi mpeta usanga zikozwe mu buryo butandukanye ,zikagira n’ibisobanuro bitandukanye ; ariko se ubundi kuki izi mpeta abagabo cyangwa se abagore badapfa kuzambara nk’uko bakwambara izindi izo arizo zose ?

Ikinyamakuru Canal vie mu gice cyacyo cyandika ibijyanye n’ubukwe bagaragaza ibisobanuro bitandukanye by’izi mpeta ndetse bakanibanda ku gaciro izi mpeta zifite mu buzima bw’abiyemeje kurushinga.

Bakomeza bavuga ko iyo umugore n’umugabo bambikanye izi mpeta biba ari ikimenyetso cy’urukundo rwabo ,aho umwe aba asaba undi kuzamubera umufasha undi nawe akabyemera, cyane ko ngo nta n’uwayikwambika utabyemeye maze ngo nawe uyambare kuko ngo waba uri kwiyicira isoko.

Gusa bamwe ngo ntibakibyubahiriza kuko usanga n’abazambikanye hari igihe bashwana yewe bakanatandukana, ugasanga n’abakiri kumwe hari ubwo umwe aba ayambaye ariko undi atayambaye aho ngo umwe ashobora gukeka undi ko yaba yabikoze agira ngo amuce inyuma.

Impeta za fiançailles.

Ni impeta igizwe n’agace kameze nk’akometseho ; aka gace kometseho karazamuye ku buryo gashobora no kujomba umuntu atitonze,kagizwe n’utwuma tune dufashe akandi gace kagaragara cyane cyangwa se kabrillant mo imbere ; hari igihe aba ari diamant cyangwa n’indi vrillant iyo ariyo yose irimo, ikaba nyine ifashwe n’utwuma tune ; ibi rero bishatse kuvuga ko urukundo rwanyu rufashwe n’inkingi zidashobora gusenyuka kandi bikaba n’ikimenyetso cy’uko uwayambitswe yafashe icyemezo ndakuka ;ko yiyemeje kuba indahemuka ku mukunzi we no kuba umunyakuri imbere ye. Iyi mpeta usanga abagore benshi bakunze kuyihitamo ; ibi bigatuma ikundwa cyane bitewe no kuba buri mugore ugiye gushyingirwa ariyo ahitamo.

Hari n’indi igizwe n’uduce dutatu, bigaragaza ibihe bitatu bitandukanye : igihe cyashize,igihe kiriho ubu ndetse n’ikizaza. Iyi ikaba ari n’impeta nziza ushobora guha umukunzi wawe igihe mwizihiza isabukuru ya marriage yanyu.

Ni byiza ko umugore ahitamo impeta yunva akunze kugira ngo ejo atazabangamirwa nayo akaba yakwanga kuyambara bikamuteranya n’umugabo we. Ikindi ni uko ushobora gusanga umugabo akunda ubwoko runaka maze umugore akaba atabukunda ugasanga ntimubashije kubyunvikanaho maze bikaba byateza ikibazo cyangwa se ugasanga uyihisemo kugira ngo utereka umugabo wawe ko utabyishimiye ugirango atabona ko uteye nabi cyane ko muba mutarabana. Si byiza rero kuba wahisha amahitamo yawe ku kintu uzambara ubuzima bwawe bwose.

Impeta za Alliances.

Kwitegura nibura ibyumweru bine cyangwa se bitandatu mbere yo gukora ubukwe mugakoresha impeta zanyu biba byiza cyane iyo mwifuza ko bandikamo imbere muri izo mpeta.

Impeta za Alliances zigira akamaro kanini cyane mu mibanire yanyu mwembi ; ni byiza rero kuzitegura kare mbere y’ubukwe bwanyu. Mwibuke ko alliances ari ikimenyetso cyiza cya buri munsi mwashyize hagati yanyu kibibutsa ibihe byiza mwasezeranye igihe mwemereranaga kuba umwe imbere y’Imana n’incuti n’imiryango yanyu.

( Source : Canal Vie)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego