Bang Media

Reba Video

Shakisha

Imwe mu myitwarire iranga abantu batsinda mu buzima

winning people

  1. Babona opportunities aho abandi babona ntacyo bahakura
  2. Babona isomo aho abandi babona ibibazo gusa.
  3. Bahora bashakisha umuti w’ibibazo bihari
  4. Mu gihe hari abategereza ko intsinzi iza ibashakisha, bo barayishakisha
  5. Nabo bagira ubwoba nk’abandi bantu bose, ariko ntibubagenga cyangwa ngo bubahagarike mu mikorere.
  6. Babaza ibibazo bikwiye, ibibazo bituma babasha gufata ingamba zabazamura mu mikorere.
  7. Ntabwo bahora baganya, kuko bituma umuntu acika intege akishyiramo ko byose bidashobora kugenda neza.
  8. Ntawe bagerekaho amakosa, igihe babonye ingaruka z’uburangare cyangwa ibibazo byabayeho. Bemera amakosa, kandi bakayakosora vuba bishoboka.
  9. N’ubwo badafite impano zisumbye iz’abandi, bahora baharanira kongera ubumenyi bafite, hanyuma n’ubuke bafite bakabukoresha mu buryo buzima.
  10. Barakora cyane, kandi umurimo wabo ugatanga umusaruro. Mu gihe hari abafata umwanya munini wo gutekereza no kumara iminsi bishimisha gusa, bo baba barimo bakora.
  11. Ntabwo bakunda kwihererana ibintu. Bagisha inama, bagakorana n’abandi. Uwo babonye wese ko yabateza imbere, ko hari ubuhanga yabungura, bashaka umubano nawe.
  12. Baba bashaka ibyo bashaka kugeraho, bafite intumbero.
  13. Baba bazi neza bidasubirwaho icyo bashaka mu buzima, kandi baragitekerejeho neza, bazi n’uburyo bazakigeraho.
  14. Bahanga udushya aho kwigana.
  15. Ntibahora bimura gahunda ngo bategereje ko igihe kizagera. Kuri bo, “igihe ni iki”.
  16. Bahora biga mu buzima. Kwiga kwabo kuri mu buryo bwinshi, (mu mashuri, mu kumva , kureba, gusoma, kubaza, ibibazo bitandukanye banyuramo …). Mbese buri kintu kibaye bagikuramo isomo.
  17. Igikenewe gukorwa baragikora batitaye ku buryo bumva bameze (umunaniro, akababaro, kuramuka nabi…). Ubuzima bwabo ntiburangwa no guhagarika icyatangiwe, no kuzongera kugitangira ubundi. (They don’t spend their life stopping and starting).
  18. Ntibatinya kwigerezaho (taking risks ). Ariko barabanza bakareba icyo batakaza uko cyangana ibintu biramutse bigenze nabi, haba ku bijyanye n’imali, ku mimerere yabo, ku kazi kabo,…ntabwo bahubuka.
  19. ntibatinya ibibazo, ahubwo babishakira umuti mu buryo bwihuse. Ntabwo bahunga ibibazo na gato, ahubwo bibafasha kongera ingufu.
  20. Ntabwo bemera ibyo mu cyongereza bita “destiny”. Hari ababyita mu Kinyarwanda ngo ni “urwandiko”. Ibi tuvuga ngo icyo umuntu yandikiwe kimubaho byanga bikunda. Ibi bo ntibabyemera. Kimwe n’amahirwe cyangwa umwaku. Bo bemera ko imbere habo ari bo bagomba kuhubaka, batishinze iby’amahirwe.
  21. Mu gihe tugira icyo dukora ari uko hari ikibaye (reactive), bo bagikora mbere y’uko kiba (proactive. ).
  22. Ntabwo bagendwa n’amarangamutima, n’ubwo bayagira nkatwe twese.
  23. Bazi kuvuga, gutanga amakuru no kuyahana, kandi bahora babyitoza.
  24. Ntacyo bakora batagipanze.
  25. Bahora bashaka kuba umwihariko. Ni nayo mpamvu bakora ibyo benshi batakora bakanafata ibyemezo benshi batafata,
  26. Mu gihe benshi dutinya kubabara n’ibibazo tukanabyirinda uko dushoboye kose, bo bazi agaciro kabyo. Ntibatinya gukora banyuze mu bibazo by’ingutu, mu bwoba, …
  27. Bazi icy’ingenzi kuri bo kandi babaho ari cyo bagambirije imbere, kibagaragaramo.
  28. Bazi ko gutsinda n’amafaranga bitandukanye. Bazi ko ibyo bintu byombi bitaguranywa. Bo, bemera ko amafaranga ari igikoresho gifasha kugera ku gutsinda mu buzima.
  29. Bazi neza akamaro ka discipline no kumenya kwiyobora.
  30. Baratekana. Ntabwo bumva ugukomera kwabo bagukura ku bo baziranye, ku byo batunze, aho baturuka, uko basa …ugukomera kwabo bagukura ku bikorwa bakoze.
  31. Babana neza kandi nta bugugu bagira. Bashimishwa no gufasha abandi kugira icyo bageraho.
  32. Bicisha bugufi kandi iyo bakosheje, bemera ikosa bakarisabira imbabazi. Bariyemera (confident) ariko ntibirata(arrogant). Bishimira kugira icyo bamenya bacyungukiye ku bandi, kandi nabo bakishimira kugira icyo bungura abandi, ariko ntibashaka ikuzo.
  33. Bazi kujyana n’impinduka. Kandi, kubana nabo no kumenyera imico yabo biroroshye.
  34. ubuzima bwiza bw’umubiri wabo babwitaho. Bakora sport batagamije kuzajya mu mikino ya olympiques cyangwa indi yo mu rwego rwo hejuru (kereka ari ko kazi kabo) cyangwa kubera ko bahangayikishijwe n’uko badateye neza bigezweho, ahubwop ari uko bazi akamaro ko kugira umubiri muzima ukora neza..
  35. Ntibazetuka (laziness), kandi barakora cyane.
  36. Ntibacika intege. Ikibazo kibaye, kibatera imbaraga zisumbye izo bari bafite. Mbese bameze nka rasoro (resort/spring). Uko uyitsindagira hasi cyane, niko uba uyiha imbaraga zo gusimbuka igihe uyirekuye.
  37. Bemera cyane kubwirwa uko abantu babatekerezaho n’ibikorwa byabo, bakabigenderaho mu bikorwa bitaha.
  38. Ntibagendana n’ababatesha igihe babajyana ahabi.
  39. Ntacyo batakora igihe cyose gishoboka. Ntibakunda abahora babogagiza babashimagiza. Kuri bo, si cyo gikenewe..
  40. Ibibazo bafite ntibibaca intege. Buri gihe babona uburyo bwo kwirwanaho bakagera ku cyo bashaka. Uburwayi, kubura igihe, kuba ari bato cyangwa bashaje, umukoresha wabo utabumva, kubura ubury, ubukene… ntibibaca intege.
  41. Bazi gushimishwa n’ibyo bafite bikabagwa neza.
  42. Akazi kabo si yo mimerere yabo. Ni akazi. Si ko bateye, ni icyo bakora.
  43. Mu gihe hari abashaka inzira yoroshye yo gukemura ibintu, bo bareba inzira izatanga umusaruro igihe kirekire yaba yoroshye yaba ikomeye.
  44. Icyo batangiye baragisoza. N’ubwo cyaba kigoye gute, bashyirwa bagishoje.
  45. Icyo bavuga nicyo bakora. Ibyo bavuga si amagambo gusa, babishyira no mu bikorwa.
  46. Ntabwo ijambo gutsinda ribahoza ku nkeke. Icy’ingenzi ni ukugera ku ntego bihaye.
  47. Nta mwanya wo guhora mu magambo bagira. Kuri bo, igihe ni icyo gukora, si icyo kuvuga ibya mva he na njya he !
  48. Bavuga gake, bagakora cyane. Ariko iyo habaye ikibazo, baricara bakagicoca, bakavuga uko babyumva.
  49. Ntabwo bagerageza, bakora ikigomba gukorwa.
  50. Iyo batsinzwe ntacyo bibatwara, baba babibaze ku buryo basigara bemye.

Cyokora si ukuvuga ko byanga bikunze ufite iyi myitwarire ari we ugomba gutsinda mu buzima gusa. Ntibinavuze ko abatsinze bakagera ku bikorwa by’intagereranywa bari bujuje ibi byose. Oya. Ariko uramutse ubonye hari ibyagufasha kugera ku ntego wiyemeje, nta cyakubuza gufata icyemezo ukitwara kuriya. Ikindi kandi, gutsinda byagatewe n’icyo uzageraho n’icyo kizamarira sosiyete ubamo, igihugu cyawe ndetse n’isi.

Icy’ingenzi ni ukureba icyo ushaka, ukaba uzi impamvu ugishaka, ubundi ukitwara mu buryo buzagufasha kukigeraho. Ukagira ukwihangana, ntucike intege, kandi icyo ushaka ukagiharanira, ukagisigasira kugeza ugeze ku ntego wifuza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego