Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inama 6 zagufasha kongera umusaruro mu kazi

Ushobora kuba wibwira uti : « ngomba gukora cyane nkakabya kugira ngo nunguke birushijeho » nyamara hari igihe bitaba ari ngombwa ko ukabya gukora kugira ngo umusaruro uboneke. Wari uzi ko kwiha umurongo na gahunda biri mu bya mbere byongera umusaruro ? Dore amwe mu mabanga twabasomeye yo ababona umusaruro bifuza bakoresha :

1. Kumenya gufata akaruhuko

Ngo akaruhuko ni umwanya w’ingenzi cyane cyane iyo hari ikintu gikomeye urimo gukoraho. Ngo icyo wakora cyose muri ako karuhuko, ariko ukitandukanya n’ibyo wari urimo mu kazi akanya gato. Wajya kunywa agakawa cyangwa ka cyayi, wagamagara inshuti zawe kuri telephone, watembereho gato, … icy’ingenzi ni uko uba witandukanije n’ibyo wari urimo agahe gato, kugira ngo uze kubigarukamo ubwonko bwongeye kwisuganya

2. Gufata ifunguro ryiza

Si byiza kureka gufata ifunguro rya saa sita niba ushaka gutanga umusaruro mwiza ku kazi kawe. Uretse kuba byaguca intege, imbaraga usaba umubiri wawe mu kazi ntuba uworohereza kuzigaruza. Ikindi kandi, ngo binatuma ubasha kuganira na bagenzi bawe mukorana mukungurana ibitekerezo, ukaba wanabona umuti w’ibyari byakunaniye mu kazi. Gusa na none ngo uzirinde gufata ku kayoga uri busubire mu kazi, mu rwego rwo kugumana ibitekerezo biri ku murongo.

3. Kumenya iby’ingenzi ukabiha agaciro mbere y’ibindi.

Ibi bifasha kumenya ibyo wakora uyu munsi ndetse n’ibyo wakwimurira ejo cyangwa ejo bundi, kugira ngo hatagira ibipfa kandi ntako utagize, wakoze ukarara mu biro. Ni byiza ko buri munsi ukora liste y’ibyihutirwa uheraho ukigera ku kazi, kugeza nimugoroba.

4. Kumenya gukoresha ikoranabuhanga rigezweho

Ku kazi kawe baguhaye ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ingenzi ukeneye (telephone, computer, internet, blackberry, Iphone, …). Nyamuneka ntibizakuganze mu kazi ukora ngo aho kugusha mu kazi biguteshe umwanya, usange wibereye kuri telepohone wiganirira n’inshuti, chat, facebook, …Uzazirikane ko impamvu baguhaye ibyo ufite ariko ukugira ngo bigufashe kurangiza akazi ushinzwe mu gihe gito gishoboka. Hari n’igihe ushobora gusanga hari za emails zitihutirwa guhita usubiza ubu, ukazazisubiza ejo …

5. Kumenya kwiyegereza abantu uziho ubuhanga bagufasha mu kazi

Ibi ni ingenzi kuko ngo « igihanga kimwe cyifasha gusara ». Ntabwo wamenya byose. Igihe ufite abo ugisha inama n’abo ushobora kwitabaza igihe ubona bikugoye birafasha mu kazi.

6. Kumenya kuvuga « oya »

Hari abo bigora, cyane cyane nk’abakora mu bucuruzi aho umukiriya aba ari umwami. Nyamara burya igihe ubona icyo usabwa kidashoboka cyangwa cyagira ingaruka mbi ku kigo ukorera, ntugatinye guhakana. Uzirinde guhakana kugira ngo uhakane gusa, uzabikore ari uko hari impamvu ifatika, kandi ubikore mu kinyabupfura. Ni uburyo na none bwo kwirinda guta igihe. Ushobora kwemera ikintu ubona neza ko kitazashoboka, nyuma kikananirana. Icyo gihe, uba utaye umwanya wawe, uw’ikigo, ndetse n’uw’ukorerwa icyo gikorwa (beneficiary).

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego