Bang Media

Reba Video

Shakisha

INAMA KU BANYWI B’AMATA

Amata n’ibiyakomokaho ni ingenzi ku mubiri w’umuntu kuko ariyo nkomoko ya calcium,iryo fungura kandi by’umwihariko rikaba rigize ¾ by’ibyo umubiri wacu ukenera.

Abahanga mu by’amafunguro badukangurira guha abana bari munsi y’imyaka 10 hagati ya 500 na 800mg ku munsi ,1200mg ku bangavu/ingimbi, naho ku bageze mu kigero cy’ubukure bagafata 900mg bitewe n’uko amagufa yabo aba akeneye calcium by’umwihariko aho nyuma y’imyaka 20 amagufa yabo aba atagikura ku buryo bufatika.

Iyo rero bafashe amafunguro yiganjemo amata ,aya niyo azabakomereza amagufa, niyo azanabafasha mu gihe cy’igogora ry’ibyo bariye mu mara kandi ngo binatuma umuntu adahura n’ikibazo cy’igifu ndetse akagira n’umubiri utohagiye.

Aha rero hari ibibazo usanga bihurirwaho n’abantu banyuranye ku mata ,hari abibaza niba amata abyibushya.

Ibi rero bisaba kubanza kumva icyo ibikomoka ku mata ari byo, twavuga nka fromage, yaourt, amavuta,….niyo mpamvu rero ngo umuntu agomba kumenya gutandukanya ibinure cyangwa se amavuta tubona akomoka ku bintu binyuranye akenshi abonekamo amasukari ndetse n’amavuta dusanga mu mata, ibi bindi ngo binurira, nk’ibikomoka ku mata kandi atari byo ,nta ntungamubiri akenshi ngo biba bifite ahubwo iyo umuntu abyihase ashaka umubyibuho ngo akenshi bimubera intandaro y’ibirwara byinshi akenshi bitanakira cyangwa bikamuviramo wa mubyibuho w’uburwayi.

.Amata kandi ngo burya si byiza kuyashyiramo isukari yaba inshyushyu cyangwa ikivuguto bitewe n’uko yo ubwayo ngo yifitemo isukari y’umwimerere kandi y’intungamubiri kabone n’ubwo hari abatayumva bitewe n’igipimo bimenyereje bityo rero burya ngo iyo wongereyemo isukari hari igihe uba wishe intungamubiri zayo.

Ibi rero kubivuga ngo si ukwiyibagiza ko hari abatoroherwa no kubona amata ,aba ngo bagomba gufata amafunguro afite intungamubiri zenda kwegera iz’amata harimo imboga rwatsi nka dodo, epinari, ibishyimbo, imboga z ‘ibishyimbo maze barenzeho amazi batibagiwe n’ibindi binyobwa bikungahaye kuri calcium nka jus y’amacunga, amata ya soya, n’umugati ukozwe n’ifarini.

Igihe rero ngo ukunze gufata amafunguro yiganjemo aya tuvuze haruguru ufite n’amata ugomba kunywa amata make.

Iyo tuvuze amata n’ibiyakomokaho ariko usanga abantu benshi bahura n’urujijo rutuma bibaza itandukaniro hagati y’amata akomoka ku nyamaswa n’amata akomoka ku bimera ; amata rero y’ibimera nta rindi huriro afitanye n’amata y’inyamaswa uretse gusa ku ibara ry’umweru aya ngo akaba gusa ari ibinyobwa biboneka bivuye ku bimera bitunganyije ,ariko aho atandukanira n’amata y’inyamaswa by’umwihariko ay’inka ni uko aya y’ibimera yo aba afite calcium nke cyane ariko akigiramo ama proteines nayo.

N’ubwo rero bikunze kuvugwa ko amata ari aya abana ,urubuga rya yahoo.fr ruratangaza ko amata ari ifunguro rya mbere ry’ingirakamaro ku bantu b’ingeri zose, abakuru ndetse n’abato kuko bose bakeneye amagufa akomeye ndetse n’urwungano ngogozi rwabo rukeneye gukora nta mpungenge.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego