Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indwara y'Umwijima Ishobora Kwandurira mu Mibonano Mpuzabitsina Idakingiye

umwijima

N’ubwo abantu benshi baziko indwara zirimo sida arizo zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C nazo zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nk’uko bitangazwa na Dr Ndagijimana James inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri kuri uyu wa 12 Werurwe 2012 atangaza ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C, ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no mu maraso.

Dr Ndagijimana yakomeje atangaza ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C zikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ibyo akabishimangira avuga ko byagaragaye ko mu bubobere bw’umugore no mu ntanga ngabo z’umugabo ari ho hakunze kwihisha agakoko kayanduza mu gihe umuntu arwaye ubwo bwoko bw’indwara y’umwijima.

Iyo ndwara kandi ikunze guterwa n’ikibyimba cyo ku mwijima, inzoka z’amibe, indwara ziterwa n’imyanda yanduza amaraso n’agakoko kanduza amaraso kazwi ku izina rya Virusi.

Indwara y’umwijima kandi ikunze kwandurira mu maraso habayeho gukomereka kw’abantu, amaraso y’umwe akaba yahura n’ay’undi hakabaho kwanduzanya.

Indwara y’umwijima kandi ishobora kwandurira mu guhura kw’abantu bakoranaho, guhumekeraniraho n’ikindi kintu cyose cyatuma begerana, ndetse ngo umubyeyi ashobora kwanduza umwana we mu gihe amubyara cyangwa se amutwite, haramutse habayeho guhura kw’amaraso y’umwana na nyina.

Dr Ndagijimana avuga ko umuntu urwaye indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B cyangwa se C, akenshi arangwa n’intege nke, guhinda umuriro, amavunane, amaso ahindura ibara ugasanga afite ibara ry’umuhondo no kurwara umutwe cyane.

Dr Ndagijimana yatangaje ko kugira ngo iyo ndwara imenyekane bayipimira mu maraso mu macandwe, mu mwuka , mu nkari no mu kizamini cy’umusarane.

Dr Ndagijimana avuga ko iyo umuntu yarwaye iyo ndwara agomba kumenya uburyo abana nayo kuko itavurwa ngo ikire burundu, ndetse ikaba yakwica uyirwaye mu gihe ativuje hakiri kare, ngo ni byiza ko umurwayi afata imiti imufasha kwirinda gukomeza gukura kw’indwara, kuko bituma atabasha no gukomeza kwanduza abandi.

Mukankuranga Annonciate w’imyaka 36 y’amavuko, ni umwe mu barwaye indwara y’umwijima yo mubwoko bwa C, yatangarije iki kinyamakuru ko hashize imyaka ine ayirwaye, ati “iyo wivuje neza, ukiyitaho mu mirire, ubasha kuramba kandi urwaye uyu mwijima n’ubwo udakira iyo ukirikije inama za muganga ntacyo ugutwara.”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego