Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indwara ya Tifoide ni iki,iterwa ni iki?

Tifoyide ni indwara yibasiye abaturage b’isi babarirwa hagati ya miliyoni 16 na miliyoni zigera kuri 35; bivugwa ko yaba ihitana abagera ku bihumbi 200 buri mwaka nk’uko bigaragazwa n’amakuru dukesha urubuga rwa OMS”Oganisation Mondiale de la Sante”, ari ryo shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi.

Gukaraba intoki uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya ni bumwe mu buryo bwo kwirinda Tifoyide

Ese indwara ya Tifoyide iterwa n’iki?

Indwra ya Tifoyide iterwa n’udukoko turi mu bwoko bwa bagiteri. Ahanini iyi ndwara iterwa no kurya cyangwa kunywa ibyo kurya cyangwa kunywa birimo umwanda w’inkari cyangwa amabyi y’umuntu usanzwe urwaye Tifoyide.Urugero biturutse mu gusuhuzanya, hanyuma ukarya udakarabye intoki n’isabune. Wanyweye amazi mabi yamanukiyemo umwanda w’aho urwaye Tifoyide yitumye cyangwa yanyaye.

Iyi ndwara ikunze kuboneka cyane muri Aziya zombie ni ukuvuga Amajyepfo n’Amajyaruguru Amerika y’epfo ndetse na Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari nayo u Rwanda ruherereyemo.

Ibimenyetso biyiranga.

Ku muntu umaze kwandura iyi ndwara, agaragazwa n’uko atangira guhitwa cyane, bikaba byamara hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri,ni ukuvuga hagati y’iminsi 8 na 15. Muri iyi minsi twa dukoko twa Bagiteri tuba turimo kororoka, mbere yo kwisuka mu maraso.Nyuma y’ ibyo hakurikiraho ibindi bimenyetso birimo cyane nko .kubura ibitotsi, gucika intege, , kuribwa umutwe, umuriro uri ku gipimo kiri hejuru,kubyimba urwagashya,kubura amahwemo, kubyimba inda,n’ibindi.

Iyo umurwayi arembye cyane agaragaza kwiheba, guhitwa bikiyongera, ndetse rimwe na rimwe mu mwanda yitumye hakazamo amaraso bitewe n’uko tumwe mu dukoko “salmonelles” tuba twatangiye gupfa kubera ubwinshi bwatwo mu mubiri.

Hanyuma mu kwatwo tukavubura uburozi “endotoxine”, aribwo butuma amara atoboka kimwe n’ibindi bice byo mu nda. Muri iki kiciro urupfu ruba rwegereje ku kigero cya 30% ku murwayi wa Tifoyide.Gusa mu gusuzuma Tifoyide ngo hemezwe ko ariyo neza bisaba ubuhanga butoroshye.

Inama ku buryo yakwirindwa

Isuku ni isoko y’ubuzima. Ni nayo mpamvu kongera isuku ku biribwa,mu mazi,, aho bategurira ibyo kurya, aho bibikwa,ku masahane, gukaraba intoki kenshi nka nyuma yo kuva mu musarani,mbere yo kurya n’ahandi. Ibiribwa byose biribwa bidatetse ni ngombwa ko bigirirwa isuku ihagije. Ngaho rero mwirinde indwara murusheho kugira ubuzima buzira umuze,mwiteze imbere.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego