Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inyungu 4 zo Kuba Umugwaneza mu Buzima

Ku munsi w’ejo nibwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubugwaneza, uyu munsi ukaba uje usanga ubugwaneza ngo butagikunda kugaragara cyane mu bantu, aho ndetse ngo byageze n’aho ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwarerekanye ko ngo iyo wirinze ibyo kugwa neza ku kazi ngo aribwo uba ufite amahirwe yo kukarambaho !

Ariko ibi ngo ntibibuza ko ugaragaza ubugwaneza abyungukiramo mu buryo bukurikira, nk’uko Topsante.com ibigaragaza :

1. Kugira ubugwaneza ngo ni byiza ku buzima.

Uko umuntu arushaho kuba umugwaneza, ngo ni nako aba arimo ahungira kure ikibazo cya dépression cyangwa se nko kwiheba, ari nabyo bikunda kuviramo abantu bamwe na bamwe kwiyahura.

Ibi kandi ngo si amagambo gusa kuko na science ibyerekana, ngo umutima mwiza, ubugwaneza, ngo kubigaragaza byaba bituma umubiri w’umuntu uvubura umusemburo witwa sérotonine, uyu ngo ukaba ugira uruhare mu kugabanya stress.

Ikirenze ibi kandi, gukunda abantu no gushaka kubagirira neza nabyo ngo byaba bikora nk’ikiyobyabwenge ku bwonko gituma buruhuka kandi bukabasha gutanga ibyishimo.

2. Ubugwaneza ngo butuma abandi bakora neza kurushaho

Uko urushaho kwita ku bantu, ndetse byanarimba ukabaha impano zoroheje, ibi ngo bituma ubikorerwa arushaho kugira ubwonko bwibuka, akngera ubushobozi bwe bwo gufata mu mutwe, akongera ububasha bwo gushaka gukora udushya kandi akongera ubushobozi bwe bwo gukemura ibibazo.

3. Ubugwaneza bwerekeza ku byishimo

Ubushakashatsi butandukanye ngo bwerekanye ko gukora neza bituma umuntu yishima kurushaho. Ibyo ngo bikagenda birushaho kwiyongera uko umuntu akora ibikorwa byiza bitandukanye.

4. Ubugwaneza burandura

Iyo ugwaneza ngo utuma abo ubugaragariza nabo bagenda babugira, cyane cyane bahereye mu kubukwitura nawe, maze ngo ugasanga bihindutse uruziga rudacika. Akenshi rero ngo uko utanga cyane usanga ariko nawe uhabwa cyane, kandi ngo akenshi noneho ukanahabwa n’abo utanahaye !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego