Bang Media

Reba Video

Shakisha

ISUKARI MVARUGANDA ITEZA INDWARA ZITANDUKANYE

Isukari mva ruganda abahanga mu by’ ubuzima batangaza ko ariyo ishobora guteza ibibazo bikomeye mu buzima bwacu. Inyigo ndetse n’ubushakashatsi na n’ubu bigikorwa ; bimwe mu byakozwe na za kaminuza ndetse n’abashakashatsi ku giti cyabo bikaba byaragaragaje indwara umuntu ufashe isukari nyinshi ashobora kurwara .

Kaminuza nkuru ya Havard itangaza ko gufata isukari nyinshi akenshi iba ikubiyemo ibinyabisukari byitwa glucide mu ndimi z’amahanga, bituma umuntu arwara diyabeti. Gufata amafunguro akubiyemo isukari nyinshi nabwo kaminuza ya Havard ndetse n’iyi Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa itangaza ko bitera kanseri y’umura munini.

Umushakashatsi R. Kaas atangaza ko gufata isukari nyinshi bitera kanseri yo mu gifu, naho umushakashatsi Grant ndetse n’ikigo cy’ubushakashatsi cya NASA batangaza ko gufata isukari nyinshi bituma umuntu agira indwara z’umutima mu myanya y’ubuhumekero muri rusange.

7sur7 dukesha aya makuru ivuga ko kaminuza yitwa Loma Linda yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yagaragaje ko gufata isukari byagiraga akamaro mu buryo bwihuse ku budahangarwa bw’umubiri, basobanura ko uko umuntu agenda afata isukari nyinshi ari nako abasirikare bo mu mubiri bashobora kwica bagiteri zinjiye mu mubiri w’umuntu nyamara ariko ngo byarenza urugero umubiri ukahahurira n’akaga !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego