Bang Media

Reba Video

Shakisha

Iyo Wambaye Ukurikije Uko Ungana Uraberwa

Nk’uko abantu badateye kimwe ni nako n’imyenda itababera kimwe. Imyenda ibera abantu babyibushye si yo ibera abananutse, ibera abantu barebare si yo ibera abagufi.

1. IMYENDA IBERA ABAGORE/ABAKOBWA BANINI CYANE

Niba uri umugore/umukobwa munini cyane,

  1. Ujye ukunda kwambara imyenda ikwegereye, ya yindi bita “Iri kuri taille”, wirinde ikurekuye cyane kuko ituma ubunini bwawe burushaho kugaragara. Ariko nimvuga ikwegereye simvuze igufata cyane, kuko nayo ituma urushaho kugaragaza ubunini bwawe.
  2. Hitamo amapantalon manini niba ufite amatako manini.
  3. Ambara amajipo ya trapeze wirinde ya yandi bita amaplise (Jupes plissėes)
  4. Ambara tops zifite ijosi rya V, wirinde izifite ijosi ry’ikizeru kuko tukongerera ubunini. Niba udafite mu nda hanini izo tops zibe zikwegereye ahagana ku nda, niba ari hanini zibe zirekuye.
  5. Hitamo iveste ikwegereye, itari ndende, igera mu mayunguyungu.
  6. Ambara ikanzu igaragaza ijosi neza, umwenda ugatangirira aho amabere atangirira (Robes décolletées), ikwegere hejuru ariko yagera hasi igataraka cyangwa ikarekura.
  7. Irinde kwambara veste (ikoti) urifunze, ahubwo urifungure (Ufungure ibipesu).
    Ambara amashati maremare akwegereye ho gato, cyangwa afite umukandara ; wirinde akurekuye cyane kuko agaragaza ubunini cyane.
  8. Ambara amajakete.
  9. Niba uri munini cyane hasi ariko hejuru uri muto, niwambara iveste uzahitemo irifite ama-epolete (vestes à épaulettes)
  10. Byaba byiza kandi witwaje isakoshi nini, ukirinda intoya.

2. IMYENDA IBERA ABAGORE (CYANGWA ABAKOBWA) BANANUTSE

Niba uri umugore (cyangwa umukobwa) unanutse :

  1. Ambara amavestes akwegereye cyane, bikaba byiza cyane ufunze ibipesu.
  2. Ambara tops ngufi kandi wirinde tops zifite ijosi rya V kuko zituma urushaho kugaragara nk’aho unanutse cyane.
  3. Ambara amapantalon yegereye taille, cyane cyane ukunde kwambara amapantalon y’amacupa kuko yakubera cyane.
  4. Ambara veste zifite epaulettes,
  5. Ambara imipira miremire ifite ceinture,
  6. Hitamo amakanzu yegereye taille.
  7. Ambara amajipo yegereye taille
  8. Irinde kwambara amajipo ya trapeze ndetse n’amajakete.

3. IMYENDA IBERA ABAGORE/ABAKOBWA BAGUFI

Niba uri umugore/umukobwa mugufi :

  1. Ambara imyenda yerekana agatuza (des décolletés), byaba byiza ikaba ifite ijosi rya V.
  2. Ambara tops zikwegereye cyane ndetse n’amavestes mato akwegereye.
  3. Kunda kwambara amapantalon ya taye base (pantalons tailles basses) kuko atuma usa nk’aho uri muremure.
  4. Ambara amakanzu atari magufi kandi atari na maramare mbese ageze hepfo y’intege ho gato.
  5. Irinde kwambara amapantalons akurekuye cyane kuko yakugira mugufi kurushaho.
  6. Niba uri mugufi kandi munini, ambara amapantalon cyangwa amajipo/amakanzu maremare kuko asa nk’aho akugize muremure.
  7. Niba uri mugufi kandi unanutse, ambara amajipo/amakanzu magufi ndetse n’amapantacourts (amatruwakari) kuko yerekana amaguru, ugasa nk’aho ubaye muremure.
  8. Ambara inkweto ndende ariko wirinde indende cyane, ni ukuvuga ifite talon irengeje santimetero eshanu, kuko urengeje aho waba umeze nk’uwimanitse kandi bigasa nk’aho utishimiye uko ungana.
  9. Byaba byiza witwaje isakoshi ntoya ndetse n’imisatsi yawe ukayifunga chignon kuko bituma usa nk’aho uri muremure.

4. IMYENDA IBERA ABAGORE/ABAKOBWA BAREBARE

Niba uri umugore/umukobwa muremure :

  1. Ambara imyenda ifite ijosi rifite forume y’ikizeru cyangwa indi forume, ariko wirinde ifite irya V kuko rituma usa nk’urushaho kuba muremure.
  2. Ukunde kwambara ama-esharupe (Echarpes) kuko atuma uburebure butagaragara cyane.
  3. Ujye ukunda kwambara amaturuwakari (pantalons trois quarts) kuko yakubera cyane.
  4. Wirinde kwambara amajipo maremare cyane ndetse n’amagufi cyane (mini jupes) kuko yongera igihagararo cyawe. Ahubwo hitamo amajipo ageze mu mavi cyangwa hepfo y’amavi.
  5. Amashati cyangwa tops wambara bibe bitarenga mu rukenyerero.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego