Bang Media

Reba Video

Shakisha

Jenoside Yahitanye Abaririmbyi n'Abacuranzi Benshi

Abaririmbyi, abacuranzi kimwe n’abandi bahanzi b’umuziki nabo bakomeje kwibuka. Uko iminsi iza ninako urutonde rwabo rugenda rushyirwa ahagaragara kuko uretse abari bazwi cyane hari n’ababarizwaga muri za korari. Bamwe muri bo bari ibirangirire kimwe n’abandi batari bakageze kuri urwo rwego Ihuriro Nyarwanda rya Muzika ritangaza ko ribateganyiriza uburyo bwo kubibuka nk’abahanzi.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda batakaje ubuzima bwabo ari benshi ku buryo buri cyiciro cy’abagize sosiyete cyagiye gihungabana. Uruganda rw’imyidagaduro n’ubuhanzi ntirwazigamwe. Umubare munini w’abacuranzi, abaririmbyi kimwe n’abandi bakoraga ibijyanye n’imyidagaduro batirikiyemo. Uko iminsi igenda iza niko urutonde rw’abahanzi bahitanywe na jenoside rugenda rugaragazwa. Hirya y’abahanzi b’ibirangire hari n’abandi baririmbaga muri za orukesitere zitari zarubatse amazina cyane kimwe n’abaririmbaga ku giti cyabo ndetse n’abaririmbaga mu makorari. Abo bose ntibyoroshye kubabarura.
Mu gushyira ahagaragara bamwe mu bahanzi bazize jenoside, LIRAM ( Ihuriro Nyarwanda ry’Abahanzi ba Muzika) ritangaza ko hanagenwe uburyo bwo kuzajya hibukwa abo bahanzi, ubuyobozi bwa LIRAM, butangaza ko muri gahunda bafite ari ugukora uburyo hazajya haba ibitaramo byibuka bene abo bahanzi bazize jenoside, gusa ngo baracyashaka amikoro ngo ibyo bitungane. Nko mu myaka yashize abo bahanzi bibukwaga ku munsi mpuzamahanga wa muzika uba muri Kamena.
Bamwe mu bahanzi ndetse hari bamwe bari ibirangirire cyane nka Sebanani Andereya, Imvaho Nshya yabashije kubabwira ku buzimwa bwe, akaba yanararirimbaga anacuranga muri orukesitere Impala,ndetse agakina n’ikinamico mu Itorero Indamutsa. Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie hamwe n’abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se. Undi muhanzi wari ikirangirire cyane Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo zigisha sosiyete kubaho neza, iz’Imana, gusiga n’ubwanditsi nawe akaba yarasize inganzo ku muhungu we Dorcy Rugamba. Ubwo Rugamba yicwaga muri jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we batabashije kurokoka ayo mabi. Akaba yari afite itorero ryitwaga Amasimbi n’Amakombe. Abaririmbyi nka Loti Bizimana nabo batikirije ubuzima bwabo muri jenoside, uwo muririmbyi akaba yari azwi mu ndirimbo zishingiye ku gushyenga ariko ziha impanuro ibigaragara muri sosiyete nka “Ntamunoza” n’izindi. Karemera Rodrigue nk’umwe mu bihangage by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo nawe yatikiriye muri jenoside, uyu akaba yarasize inganzo ikomeje gukundwa n’abantu nko mu ndirimbo “Kwibuka” kimwe n’izindi. Urwo rutonde rokomereza ku baririmbyi Sekimonyo Emmanuel, Bizimungu Dieudonné baririmbaga ku giti cyabo.
Urutonde rurakomeza hakagaragaramo Gatete Sadi waririmbaga muri Orhestre Abamararungu, Rugerinyange Eugène waririmbaga muri Orchestre Ingeli. Ubwicanyi bwo muri jenoside mu 1994 ntibwirengagije n’abagore b’abahanzi nka Murebwayire Mimir waririmbaga muri Orchestre Les Citadins, kimwe na Uwimbabazi Agnes, waririmbaga ku giti cye. Muri abo bahanzi bagiye bazira jenoside hanabarirwamo abaririmbaga muri za korari nka Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Chorale Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru. Nti byoroshye kuba bose bagaragara ku rutonde ariko byemeranywaho ko atari bacye urebye ababarimbaga muri za orukesitere zitandukanye, korari n’andi mahuriro y’abahanzi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego