Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kinigi-Ingagi Ziswe Amazina

ingagi
Ku itariki ya 18 Kamena 2011 mu murenge wa Kinigi,akarere ka Musanze, mu ntara y'Amajyaruguru, habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi barimo impanga ebyiri.

Uyu muhango ubaye ku nshuro ya karindwi ukaba nk’uko bisanzwe witabiriwe n’abantu benshi baba abaturutse mu Rwanda baba n’abaturutse mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza ari na we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byahimbajwe n’abantu batandukanye kandi bavuye imihanda yose yise umwana wa mbere w’ingagi aho ywise “Ijambo”.

Minisitiri w’Intebe yavuzeko amwise "Ijambo " kugirango yerekane ko ibikorwa Abanyarwanda bageraho, ari byo biduha ijambo atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu rwego mpuzamahanga”.

Abandi bana b’ingagi biswe n’abantu batandukanye barimo Abongereza, Abanyaostralia, Abanyakenya, Abagande ndetse n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye..

Amwe mu mazina yagiye yitwa izi ngagi ahuye n’ibikorwa byo mu Rwanda, haba ibijyanye n’amahoro, iterambere n'ibindi.

Mu mazina yandi harimo nka SACCO na ho impanga zikaba ziswe Isangano n’Isango.Andi mazina ni nk’ Ikambere, Susuruka, Inyamibwa, Agasozi indatwa, Sakara n’andi agiye atandukanye kubera gahunda z’igihugu.

Guhera mu mwaka wa 2003, ubukerarugendo bwinjije amadorari ya Amerika miliyoni 131. Mu mwaka wa 2008 bwinjiza amadorari miliyoni 185, mu 2009 amadorari y'amanyamerika angana na miliyoni175, naho mu mwaka wa ushize wa 2010 bwinjije miliyoni 200 z'amadorari y'Amerika.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego