Bang Media

Reba Video

Shakisha

Koga mu mazi yo mu biyaga no mu migezi bigira ingaruka kubuzima bw’umuntu -Dr HATEGEKA

akagera

Kuri uyu wa 06 Werurwe 2012, Dr Hategeka Ladislas yatangaje ko koga mu mazi mabi yo mu nyanja, mu biyaga no mu migezi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, kuko ari inkomoko y’uburwayi bunyuranye kubera imyanda iba iri muri ayo mazi.

Dr Hategeka yakomeje atangaza ko amazi yo mu biyaga, mu nyanja , mu migezi no mu bidendezi, aba arimo imyanda myinshi n’ibisimba by’ubwoko bunyuranye.

Yakomeje avuga ko umuntu woga mu mazi yo munyanja no mu biyaga ashobora kwanduriramo indwara zinjirira mu ruhu ndetse rimwe na rimwe umuntu ashobora kuyanywa atabishaka kandi aba arimo ibisimba n’indi myanda.

Akenshi ngo usanga umuntu ahandurira indwara y’impiswi kubera amazi yanyoye mu gihe yoga, cyangwa inzoka zo mu nda zinyura mu ruhu zikinjira imbere mu mubiri w’umuntu.

Asobanura kandi ko iyo hari umuntu witumye ku gasozi imvura ijyana ya myanda ndetse n’indi yose isakuma hirya no hino mu biyaga no mu migezi, noneho amagi y’inzoka naza mikorobe zinyuranye zibikubiyemo, zikinjira mu mubiri w’umuntu woze mu mazi nk’ayo atizewe.

Mu biyaga no mu migezi hakunze kwanduriramo inzoka zo mu bwoko bwa bilariziyoze, iyo nzoka ikunda kwandura inyuze mu kanwa.

Abana bato bajya koga mu migezi bakunze kwandura iyo nzoka kuko iyo bari kwiga koga bakunze kumiragura amazi batabishaka kubera kutamenya neza koga.

Ibisimba byitwa imisundwe byo mu mazi nabyo iyo babimize bishobora kubatera indwara y’umwijima kuko bigenda bigafata umwijima bigatangira kunyunyuzamo amaraso ugatangira kurwara no kuzana ibikomere kuko biba byawurumye.

Amazi yo mu biyaga anatera indwara y’amaso yitwa Terakome, kuko nayo iterwa n’isuku nke.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko indwara ya terakome iterwa n’agakoko kitwa karamidiya (chlamidia), ako gakoko kakaba gakunze kuboneka mu mazi adasukuye arimo imyanda.

Bityo rero ngo ni ngombwa ko abantu bakwirinda koga muri ayo mazi mabi kuko aba arimo imyanda yabatera indwara zitandukanye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego