Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kutita ku mubiri bihagije ngo biri mu bitera umwanda ukurura indwara zitari nke

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Itumanaho mu by’Ubuzima (Rwanda Health Communication Center) gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima, bwerekana ko indwara nyinshi umuntu arwara ngo zikunze gukururwa n’isuku nke yo kutoga neza ndetse no kudakaraba intoki mu gihe cya ngombwa.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko abantu bensgi badakunze kwita ku gukaraba intoki mu gihe bavuye ku musarani kandi ngo iyi ariyo nzira nyamukuru y’umwanda utera indwara.

Aha bakaba bavuga ko ari ngombwa ko umuntu akaraba mu gihe avuye ku musarani kandi agakaraba amazi ashyushye ku gipimo cy’ubushyuhe cya 35 ndetse agakaraba n’isabune ku buryo buhagije hanyuma akihanaguza igitambaro cyabugenewe kandi kihariye kuri buri umwe cyangwa akaba yakoresha n’ibindi bikoresho byabugenewe bifite isuku.

Aha ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abantu benshi batazi cyangwa batita ku isuku y’umubiri wabo wose mu gihe bari koga kuko ngo hari aboga basa n’aho bikiza. Bakomeza berekana ko umuntu akwiye kwisiga isabune nibura kabiri kandi bibaye ngombwa agakoresha agakubisho ku mu biri akabona kwitera amazi.

Iyi bitagenze gutya ngo nibwo umuntu ava murwogero agatangira akishimagura kubera ko aho gukuraho umwanda uri ku mubiri ahubwo aba yawubyukije gusa.

Ukora isuku y’umubiri neza, akaraba yibanda aho udukoko duterwa n’umwanda dushobora kwibika cyane cyane ahakunze gututubikana, ahahora ububobere nko mu kwaha, mu birenge, ku myanya ndangagitsina n’ahandi ingingo zigenda zihurira.

Nyuma yo gukaraba umuntu agomba kwambara imyambaro imeshe kandi inateye ipasi kugira ngo mikorobe zishobora kuba ziyihishemo zitwikwe n’ubwo bushyuhe bw’ipasi.

Uhereye ku isuku yo mu maso, umuntu agomba kuhakaraba nibura kabiri ku munsi.

Ni ukuvuga mugitondo na nimugoroba, kuko na ho hakunze gututubikana no mu mutwe kuko umusatsi na wo uri mu bibika umwanda iyo utitaweho ari bwo usanga wajemo udukoko twitwa inda.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti “www.ajaccio.fr/L-Hygiene-Corporelle”, utwo dukoko tw’inda twororoka vuba ku buryo inda imwe ibyara izindi zigera kuri 12 zikororoka mu gihe cy’iminsi 15 kandi zikabaho amezi agera kuri 2. Zishobora gutera uburwayi nko gucica ibisebe mu mutwe bitewe no kwishimagura. Ni ngombwa rero koga mu mutwe kenshi, ukahumutsa neza nyuma yo kuhakaraba ndetse ukanasokoza neza mu gihe ufite umusatsi.

Ibirenge na byo bigomba kwitabwaho bigakorerwa isuku kuko bihura n’imyanda. Ni yo mpamvu umuntu agomba kubikaraba no ku mugoroba agiye kuryama. Ku bagabo bakunze kwambara inkweto zifunze bakwiye kwita ku isuku y’amasogisi kuko iyo atameshwe azana umwuka mubi uyambaye akabangamira abo bari kumwe.

Ibirenge bihora bifungiranye mu nkweto ntibyitabweho birwara indwara y’ibimeme.

Isuku y’inzara zaba iz’ibirenge cyangwa iz’intoki na yo ni ngombwa kuko na zo zishobora kuba indiri y’udukoko dutera indwara iyo zidaciwe ngo zibe ngufi kandi ngo zozwe neza.

Mu kanwa na ho hakenera isuku by’umwihariko. Umuntu ahasukura akoresheje uburoso bw’amenyo n’umuti wabugenewe.

Koza mu kanwa si ukubikora uko ubonye kose kuko ushobora kwikomeretsa cyangwa ukangiza igice kirinda amenyo bikaba intandaro yo kuyarwara.

Kuri rubuga rwa Interineti “www.bmlweb.org/peau.html”, barekana ko koza amenyo neza ari ugucisha uburoso ku mpande zayo zose witonze ujyana inzira imwe ukabikora iminota igera kuri 3 nyuma ukiyunyuguza n’amazi meza, ku munsi ukayoza nibura inshuro ebyiri, ni ukuvuga mugitondo na nyuma yo gufata amafunguro ya nimugoroba. Koza mu kanwa biharinda kugira umwuka mubi ushobora kubangamira abandi ndetse na nyirawo igihe arimo kuvuga.

Isuku y’umwihariko ni ngombwa ku myanya ndangagitsina kuko hahora ububobere cyane cyane ku gitsina gore kubera ururenda rusohokamo (sécrétions vaginales), igihe hadakorewe isuku neza usanga hazana umwuka mubi, ndetse hakaba n’indiri y’udukoko dutera indwara twororokeramo.

Kuhasukura bisaba ubwitonzi kuko ari igice cy’umubiri gifatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Ni yo mpamvu uhasukura ukoresheje amazi meza gusa, udakoresheje isabune kuko ishobora kuhangiza, igihe ukeneye gukoreshamo isabune wegera muganga akakurangira isabune idashobora kuhangiza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego