Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mbese Uburaya Bugomba Kwemerwa n'Amategeko?

uburaya-indaya-rwanda-prostitution
Iyo ijambo “uburaya” rivuzwe, abantu benshi bahita batekereza igikorwa cyo kwicuruza, igikorwa cyitirirwa abantu b’igitsina gore aho baba bakoresha umubiri wabo kugirango bahe ibyishimo bishingiye ku gitsina abakiriya bumvikanye kwishyura. N’ubwo buri gihe abo bakora iyi business baba atari abantu b’igitsina gore gusa, bigaragara ko igitsina gore ari cyo gikunze kwitabira iyi business naho igitsina gabo kikaba ari ikigize umubare munini w’abakiriya.

Uburaya, buvugwa ko ari umwe mu myuga yabayeho kuva kera, ntibwumvikanwaho kimwe ahantu hose kandi ahenshi barabukumira cyangwa se bugakorwa
rwihishwa. By’umwihariko mu Rwanda, ntabwo bwemewe n’amategeko ndetse n’abantu muri rusange barabunenga. Ahenshi mu ho bukorwa, bugaragara nk’igikorwa cy’urukozasoni ku bakora uwo mwuga ndetse no ku bishyura indaya. Ibi bikaba bitwerwa ahanini n’imyumvire ishingiye ku muco ndetse n’imyemerere ishingiye ku madini. N’ubwo iyo myumvire n’imyemerere akenshi iba irwanya igikorwa nyirizina cy’uburaya, hari n’izindi mpmamvu zitangwa mu kurwanya iyi business. Muri izo mpamvu harimo ishingiye ku ngaruka zikururwa n’uburaya nk’ibikorwa by’urugomo(violence), ikwirakwiza n’ubwiyongere bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’iyangiza ry’imibiri y’indaya ndetse n’ihohoterwa rizikorerwa. Nyamara ababushyigikiye bemeza ko mu gihe uburaya bukozwe mu mucyo ndetse bwemewe n’amategeko ntaho bwaba butaniye n’ibindi bikorwa by’amajyambere. Abandi babushyigikiye banemeza ko uburaya ari igikorwa “kitagira uwo kibangamira” ko buri wese ashinzwe kureba umubiri we. Ni muri uru rwego abashyigikiye uburaya bemeza ko intandaro y’ibibazo byose bikurwa n’uburaya bituruka ku ibangamirwa ry’iyi business rishingiye kuba uyu mwuga udahabwa agaciro nk’ak’iyindi myuga kandi ngo ugire amategeko awurengera.

Ese wowe ubibona ute? Ese uburaya ni igikorwa “kitagira uwo kibangamira”. Ese kugira ibyishimo bishingiye ku gitsina hari undi byagakwiye kubangamira? Ese ni buri gihe uburaya bukurura ibibazo byaba iby’ubuzima cyangwa iby’umutekano? Ubona se uburaya bukwiye kwemerwa n’amategeko? Ni izihe mpamvu zishyigikira uruhande uhisemo? Ese nta yindi nzira yanjyurwa kugirango impande zombi kuri iki kibazo zoroherane?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego