Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mbese Urubyiruko Rukwiriye Kwigishwa Gukoresha Agakingirizo cyangwa Kwifata?

N'ubwo virus ya SIDA atariho yandurira gusa, byagaraye ko mu mibonano mpuzabitsina ari ho nzira ya mbere mu ikwirakwizwa rya HIV. Ni nayo mpamvu mu gukumira iyo virus hifashishwa uburyo bwibasira imyifatire itandukanye ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Ubwo buryo nta bundi butari ugukora imibonano ikingiye cyangwa se guhitamo kutayikora na mba. Nyamara nubwo byigeze kugaragara ko mu ntangiriro za gahunda yo kurwanya SIDA ubu buryo bwavugirwaga hamwe nk'uburyo umuntu ashobora gukoresha icyarimwe, biri kugenda bigagara ko ahubwo ikigezweho ari uguhitamo inzira imwe rukumbi hagati yo kwifata no gukoresha agakingizo. Nubwo beshi bemeza ko ari hari uburyo rukumbi bwo kwirinda, ntabwo bahuriza kuri bumwe ari nabyo bitera impaka zikomeye yaba iwacu mu Rwanda cyangwa se hanze yarwo.

Sida ni ikibazo ku isi yoseHari abemeza ko imibonano mpuzabitsina ikozwe n'abatari muri marriage idakwiye kwihanganirwa (kwemerwa). Ni yo mpamvu bemeza ko kwifata ariyo nzira yonyine ishobora guhangana n'ikwirakwizwa rya virus ya SIDA. Abatavuga rumwe n'abo bo bemeza ko agakingirizo ariyo ngabo yizewe kuko akenshi kwifata atari ibintu umuntu wese yakwiringira kuko ngo bigagagara kenshi ko habaho ugucikwa cyangwa se ugutungurwa maze umuntu agakora imibonano idakingiye kuko atajya yemera no kwitwaza agakingirizo.

Zimwe mu mpamvu abahamya ko kwifata ari byo byiza zivuga y'uko iyo umuntu yifashe aba afite amirwe yuzuye 100% yo kuba atakwandura virus ya SIDA mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina. Bagakomeza bemeza ko ukoresheje agakingirizo aba adafite amahirwe yuzuye nk'ayo. Bamwe mu barwanya ikoreshwa ry'agakingirizo kandi bemeza ko ubusambanyi ubwabwo atari igikorwa cyemewe, yaba mu muco, yaba mu madini atandukanye ndetse y'aba no mu mategeko ya leta. Mu gutanga ingero zifatika, bifashisha imibare yerekana ko mu myaka yashize ubwo SIDA yacaga ibintu muri Uganda, kwifata byabaye umusingi ukomeye mu kugabanya umubare munini warangaga ikwirakwiza ryayo.

Ku rundi ruhande ariko, abakoresha agakingirizo bo bemeza ko agakingirizo karinda umuntu ku buryo bwizewe bihagije kandi kakagabanya ibyago byo kugira ibibazo biterwa n'imibonano mpuzabitsina ikozwe nta ko. Abashyigikira ikoreshwa ry' agakingirizo mu kwirinda SIDA banenga kandi ibitekerezo by'abaharanira kwifata nk'inzira yo kwirinda. Bemeza ko ba bantu bahitamo kwifata baba birengagiza intege nke za muntu zishobora kumugaragaza nko mu bihe atiteguyemo maze bikaba byatuma akora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Mu gutanga ingero zifatika, bifashisha imibare yerekana uburyo mu bihugu byateye, imbere aho agakingiro kitabwirwa ku buryo bugaraga, ho ko nta SIDA ihavugwa cyane nko mu bihugu bya Afurika aho agakingirizo kagifatwa nk'umuziro.

Ese wowe, kubwawe uhagaze ku ruhe ruhande? Ese ubona agakingirizo, gasigaye karabaye inzira ya mbere mu kurwanya SIDA muri iyi minsi, gakwiye gufatwa nk'aho ariyo nzira yizewe? Ese wowe wemera ko imibonano mpuzabitsina itari muri marriage idakwiye? Ubona se ko kwifata ari ingabo yizewe? Ese ni ibihe bimenyetso bifatika ufite byerekana ko uruhande uhagazeho rufite imbaraga kurusha urundi? Ese wowe kubwawe wahisemo iyihe nzira? Kubera iki? Ese ubona uburyo bwakoze mu zindi society bukagaragara ko bufasha bwakwiye no gukoreshwa mu zindi society?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego