Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mu gihe kiri imbere isi izaba ari kimwe n’indi mibumbe

N’ubwo isi ari wo mubumbe wonyine ubuzima bushoboka, umuryango w’abibumbye wita ku mashyamba nyuma y’ubushakashatsi bwa bamwe nka Gaylord Nelson, wemeza ko hatabungabunzwe ibigize uyu mubumbe wazagera aho ukaba nk’indi mibumbe ntube ukibashije guturwaho n’ibinyabuzima.

Ubusanzwe amazi, umwuka hamwe n’ubushyuhe buringaniye, ni bimwe mu bituma ubuzima bushoboka ku isi, rikaba ari naryo tandukaniro ry’isi n’iyindi mibumbe igize isanzure. Nyamara ariko mu myaka igera kuri miliyoni 4 n’igice isi imaze, yagiye igaragaza ihindagurika mu mitere yayo, aho kuri ubu isigaye irangwa n’ibiza byinshi nk’imyuzure, ikama ry’amazi y’inyanja, ubushyuhe bukabije, ihindagurika ry’ikirere, ubwiyongere bw’ubutayu, imitingito, iyimuka ryimisozi n’ibindi.

Ibi bikaba byaragiye biterwa ahanini n’uko abantu batayirambaho, bityo bakaba baragiye bakora imirimo bitaye ku nyungu zabo bwite aho kuzirikana ahazaza h’isi. Dalai Lama, umuyobozi w’impinduramatwara muri Tibet niwe wagize ati “Iyo umuntu atemye ibiti aba ashaka kubyifashisha haba mu kubaka cyangwa se mu gucana. Ubwo aba yirengera. Nyamara ntabwo aba azirikanye ko abazatura isi mu minsi iri imbere ubushyuhe bwazabamerera nabi” !

Ibyuka bihumanya ikirere bivuye mu nganda imyotsi y’ibinyabiziga kimwe n’itemwa ry’amashyamba, ni bimwe mu ntandaro y’ibura ry’imvura, kuko bihumanya ikirere. Ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu gihugu cya mexico, Mexico’s Jornada Experimental Range cyagaragaje ko ubutayu bwinshi burimo kugenda bwaguka, ngo bimwe mu bibwongera abantu bibwira ko byoroheje bikaba birimo ukurisha kw’amatungo magufi.

Iki kigo cyatangaje ibi nyuma y’uko gikoze ubushakashatsi ku cyateye ubutayu bwa Chihuahuan buboneka kagati y’igihugu cya Mexique na leta zunze ubumwe z’Amerika. Kuri ubu, ubu butayu bumaze kugira ubuso bwa km2 360.000, mu gihe aho buri hahoze ibimera byinshi kuko igice cy’ubutayu cyanganaga na km2 140.000 gusa. Si ubu butayu bwiyongereye gusa. Ubutayu bwa Sahara buboneka muri Afrika bwo bwiyongeraho km2 43 buri mwaka, aho bwaguka bugana mu majyepfo.

Kuba bivugwa ko isi irimo kugenda isaza, bikagera n’aho bavuga ko ishobora kuzaba nk’indi mibumbe Mars, Jupter n’iyindi, ibigo by’ubushakashatsi nka National Aeronautics and Space Administration (NASAmu magambo ahinye y’icyongereza), bibihera ko ibinyabuzima bimwe na bimwe byari bituye ku isi nyamara uko iminsi igenda yicuma ubuzima bukaza kunanirana, aho ubu habarurwa amoko agera ku 1.500 y’inyamanswa yazimiye.

Mu Rwanda bite ?

Abacukumbuzi b’amateka bo bavuga ko mu myaka yatambutse, igice cya Bugarama i Cyangugu cyahoze gituwe, ndetse hari n’ubuhehere buhagije, nyuma ariko abari bagituye bakaza kugenda batemagura ibiti, biza gutuma kuri ubu haboneka nk’ahantu izuba ryibasiye, aho abahinga baba batizeye imvura.

Mu rwego rwo kubungabunga ibi bigize umubumbe w’isi bituma uba mwiza kurusha indi yose, umuryango w’abibumbye kimwe n’indi miryango mpuzamahanga hamwe n’ibigo by’ubushakashatsi mu by’isanzure, bitekereza ko usibye ko isi yazagera aho ikaba ubutayu, ngo n’ubuzima ku bantu bushobora kuzagorana mu myaka iri imbere, nkuko inyamanswa zimwe na zimwe zananiwe guhangana n’iyo mihindagurikire y’isi ntizongere kubaho ukundi ! Niyo mpamvu ONU yashyizeho insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2011 w’amashyamba igira iti “tubungabunge amashyamba yo bihaha (poumon, lung) by’isi”.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego