Bang Media

Reba Video

Shakisha

MUSINGA YARIUMWAMI UTARUMVIKANAGA N’ABAPADIRI

Umwami Musinga
Nyuma yo kwima ingoma Musinga yavuzweho byinshi. Ibi bikaba binaturuka ku buryo yimye ingoma ahiritse Rutarindwa nyuma y’intambara yo ku Rucunnshu.

Havuzwe amagambo menshi, aho bamwe bavugaga ko Musinga yibye ingoma. Bati niba ariwe wagombaga kwima ingoma (Umwami), kuki yahawe izina rya Yuhi, ntahabwe Mibambwe, kuki Rwabugili yahaye Rutalindwa umugabekazi, niba ataramuraze ingoma ? Hari nabavugaga ko Musinga ashobora kuba yarabanzwe, bityo akaba atagomba kwima kuko nta mwami wabandwaga kubera ko kubandwa byabaga ari ibya rubanda rugufi.

Intambara yo ku Rucunshu yabaye mu gihe bimwe mu bihugu by’Afurika byari birimo kwigarurirwa n’abazungu kandi Rwabugili yari yakiriye Von Goetzen, aho nyuma yahoo abadage baje kwigarurira agace ka Congo kari kegereye u Rwanda aho baje ku kirukanamo Ababiligi.

Abazungu bazaga Ibwami ngo ntibakirwaga na Musinga kuko yari akiri muto, ahubwo bakirwaga na Kabare cyangwa Musinga bakamusimbuza uwitwa Mpamarugamba, maze abazungu bagataha bazi ko babonanye na Musinga. Musinga yatangiye kwakira abashyitsi baje ibwami afite imyaka 18, akaba ari nabwo yabonanye na Richard Kandt washinze Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda.

Abadage bari bamaze kumenyera Afurika kuko bari bazi neza ko abakoloni bagenzi babo batakiriwe neza n’abirabura. No mu Rwanda byari byarabaye kuko ku bwa Rwabugili ubwo ingabo za Bisangwa bya Rugombituli zahanganaga n’abazungu, bitwaje imbunda mu gihe zo zari zifite amacumu n’imiheto.

Kuko abadage bari bazi ubwihanduzacumu bw’Abanyarwanda baje bicishije bugufi, maze bumvikana n’ibwami ko bazagumana uburenganzira bwabo bwose, bapfa gusa kuba baremeraga kutazahemukira Kaiser (umwami w’abami w’Abadage), bivuze ko batari kuzarwana n’Abadage cyangwa ngo babagambanire. Nyuma y’uko ibwami babyemeye Abadage bahise bigarurira igihugu mu cyayenge, ariko warebera inyuma ukabona ibwami bagifite ubutegetsi ariko nyamara Abadage baramaze kwigarurira igihugu.

N’ubwo abapadiri bari bakataje mu kwigisha, Musinga ntiyakunze inyigisho zabo, kuko ntiyumvaga ukuntu Abanyarwanda bagiye kuyoboka abami babiri ; ni ukuvuga we ndetse n’iyo Mana abo bazungu bari bazanye ; bikaba binavugwa ko rimwe yapfuraguye ubwanwa bw’umupadiri wera(kuko bari bafite ubwanwa burebure cyane), aho yavugaga ko nawe ari mu baje kumusuzuguza abaturage. Nyamara ariko yaje kwemera ko ishuri hafi y’ibwami, rizajya ryigisha abana b’abatware ibindi bintu bitari iby’idini. Yaje kandi no kwegurira abapadiri umusozi wa Save, maze bahashinga sitasiyo ikomeye kugeza na n’ubu. N’ubwo ibwami bagiye bababazwa na bimwe mu byakorwaga n’Abadage(nk’amasezerano bagiranye n’Abongereza agatuma u Rwanda rubura bimwe mu bice byarwo byari hirya y’Ibirunga), Musinga yabanye neza nabo, ku buryo no mu gihe cy’Ababiligi yaje kubakumbura akababura.

Musinga yaje kwakira igikomangoma gikomeye cy’ u Budage aricyo Duc Adolphe Frederic de Meckle, maze bagirana ikiganiro cyuje ubwenge n’icyubahiro, nk’imfura zituruka mu migabane itandukanye. Iki gikomangoma cyanditse mu gitabo cyacyo Ins Innerste Afrika ko icyo gikomangoma cyatangajwe n’uburebure bwa Musinga wari urengeje kure metero ebyiri, n’uburyo yari umwami w’umunyabwenge. Mu mwaka w’ 1912, haje kwaduka umugabo witwa Ndungutse, aza avuga ko ari mwene Rutalindwa, bityo akaba agomba kuba umwami, kuko byavugwaga ko Musinga yibye ingoma. Yahereye mu turere tw’ u Mulera n’ u Buberuka, maze yigira umwami karahava, yahise anashyiraho umurwa umeze nka Nyanza, aho yari afite abaja, abagaragu, ingabo n’intore ; yaturwaga n’amaturo kandi akavugirizwa n’ingoma.

Umwami Musinga yiyambaje Abadage, nabo bakemura ikibazo bakoresheje imbaga z’ urusoro, birashoboka ; Ndungutse ahungira I Bugande, afungwa n’Abongereza. Ibi bikaba byaratumye Musinga akomeza kubona neza Abadage, ariko baje gutsindwa mu ntambara ya mbere y’isi, maze igihugu gifatwa n’Ababiligi mu 1916. Ababiligi baje baka bumwe mu burenganzira yari asanzwe afite, harimo n’ubwo kwica no gukiza ; iki Musinga akaba yaragifataga nk’igikoresho cya ngombwa cyatumaga abantu bamwubaha bakanamutinya. Kuba atari agishoboye gutanga umusuzuguye cyangwa undi wese ngo yicwe, yahise abifata nabi cyane kuko yahise yumva ko abantu batazongera kumutinya ahubwo bakaba bagiye kujya bamusuzugura.

Mu gihe cy’Ababiligi kandi, Musinga utarakundaga kiliziya, yagiye abona bamwe mu bana b’ibyegera bye bahinduka abakirisitu bikamubabaza. Abana be nabo baje guhinduka abakirisitu, uhereye ku bakuru aribo Rudahigwa na Rwigemera, ndetse na bamwe mu bakobwa be.

Mu ibaruwa yandikiye umukobwa we Musheshambugu taliki ya 5 Mutarama 1930, yagize ati " mvumye umwana wanjye wese uzaba umukirisitu. Nihagira umuba azabure umutungo ! Azabe ikiremba ! Niba ari umukobwa azabe ingumba ! Ntazahabwe amata n’umututsi ! Azavumwe n’umuntu wese uzi kuvuma !".

Urwo rwango rwatumye abazungu yari abangamiye biga ku buryo bamukura ku butegetsi, nk’uko Abongereza babikoze ku mwami Mwanga mu Buganda, Abafaransa bakabikora ku mwamikazi Ranavalo wa Madagasikari.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego